skol
fortebet

Trump yahinyuye ibyatangajwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, by’uko igisirikare cy’ iki gihugu kizagerageza vuba mesile balistike izoshobora kugera ku butaka bwa Amerika.
Ibi Kim Jong Un, yabitangaje mu ijambo zisoza umwaka yageneye abaturage b’ iki gihugu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Donald Trump, yavuze ibyo Koreya ya Ruguru ivuga bitazigera bibaho. Trump, yakomeje anenga igihugu cy’ (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, by’uko igisirikare cy’ iki gihugu kizagerageza vuba mesile balistike izoshobora kugera ku butaka bwa Amerika.

Ibi Kim Jong Un, yabitangaje mu ijambo zisoza umwaka yageneye abaturage b’ iki gihugu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Donald Trump, yavuze ibyo Koreya ya Ruguru ivuga bitazigera bibaho. Trump, yakomeje anenga igihugu cy’ Ubushinwa kugenda biguru ntege mu kubuza Koreya ruguru gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Koreya y’epfo yahaye umugisha ibyatangajwe na Donald Trump, ivuga ko nayo ibona neza ko ibitwaro kirimbuzi bicurwa na Korera ya Ruguru ari ikibazo guikomeye.

Nubwo Trump avuga ko ibyo Koreya ya Ruguru igambiriye itazabigera, ababikurikiranira hafi basanga kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibisasu kirimbuzi byoroshye ku bivuga mu magambo nyamara bagashimangira ko bigoye kubishyira mu bikorwa.

Umukuru wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un, avuga ko igihugu cye kizakomeza gukora izi ntwaro mu gihe cyose Amerika na ibihugu biyishyigikiye bizakomeza kubangamira umutekano w’ igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa