Tshisekedi ahugiye mu guha imbaraga FDLR ngo imukize M23 n’u Rwanda-Biravugwa
Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ngo yaba ahugiye mu guha umutwe witwaje intwaro FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda intwaro ziremereye ngo ushoze intambara ku nyeshyamba za M23.
Ni mu gikorwa ashaka gutangiza cya cantonnement (Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no kuyikusanyiriza mu kigo kimwe) .
FDLR ni umutwe ufatwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Intego yawo, ni ukugarura ubutegetsi bugendera ku ngengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda ku ngufu no kurangiza akazi kayo katarangiye ko kwica Abatutsi.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru The Graet Lakes Eye gikesha umuntu utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko mu ntangiriro za Kanama, Igisirikare cya Congo, FARDC, cyahaye FDLR amatoni y’amasasu arimo n’amabombe y’intwaro ziremereye n’izoroheje.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Tshisekedi, ku itariki ya 28 Gashyantare, abadepite bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru basabye Perezida Tshisekedi "gusesengura impamvu yo gukomeza kuba ku butuka bwa Congo kwa FDLR na ADF [umutwe witwaje intwaro ugizwe n’Abagande] kugira ngo basubizwe mu bihugu bakomokamo. "
Aho gukemura intandaro yo kuba kwa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guverinoma y’iki gihugu ikomeje kwinjiza imitwe yitwara gisirikare mu ngabo z’igihugu kimwe no kubaha intwaro n’ubundi buryo.
Bivugwa ko abayobozi ba FDLR bategetse ingabo zabo kwitegura, bakaba barindiriye uruhushya rwa Kinshasa ngo batere ibirindiro bya M23 mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi bavuga ko ingaruka zizaba mbi, cyane cyane urebye ko imikorere ya Tshisekedi igamije gusa guhungabanya imbaraga zikomeje gushyirwa mu gusubiza ibintu mu buryo mu karere k’uburasirazuba kamaze imyaka isaga 20 katazi amahoro.
Cantonment y’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo ni inzira yatangijwe nubwo kugerwaho bikomeje kuba ingorabahizi.
Inama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yateranye muri Gicurasi yategetse ingabo z’akarere ka EAC kurinda no kubungabunga uturere M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro yavuyemo; no gukorana n’abayobozi bakuru b’ingabo z’akarere, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), n’abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura bitarenze ibyumweru bitatu inkambi ya Rumangabo igomba gukusanyirizwamo M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Iyi ntambwe yagombaga gukurikirwa no kureba niba imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu itarafashe uduce M23 yatanze; kandi imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo FDLR ikamburwa intwaro abayigize bagasubizwa mu bihugu byabo.
Impamvu ngo ni uko gahunda ya cantonment igezweho yakwica umugambi we wo gukoresha intambara nk’impamvu yo gutinza amatora ya perezida yo mu Kuboza.
Kubera ko azi ko nta mahirwe afite yo gutsinda amatora, Perezida wa Congo yiyemeje guhungabanya inzira y’amatora kugira ngo abone manda y’inzibacyuho izamwemerera kwitegura neza kwiba amatora ataha.
Uwahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora, Corneille Nangaa, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko abagize umutwe wa FDLR bamaze kwinjizwa mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Felix Tshisekedi.
Abanyapolitike begereye Tshisekedi basabye ko Nangaa yatabwa muri yombi, bavuga ko ibirego bye ari ibirego ’bikomeye’.
Tshisekedi, abinyujije ku muvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, arimo arakwirakwiza ikinyoma kivuga ko inyeshyamba za M23 ari zo nyirabayazana z’ubukererwe bwa gahunda ya cantonnement, mu gihe we akomeza kumvikanisha ko ashyigikiye iki gikorwa.
Muyaya yavuze ko ibikoresho bigomba gukoreshwa mu gutegura inkambi izakusanyirizwamo M23 muri Rumangabo byaheze i Goma, kubera ko M23 idashaka kubahiriza ibyemeranijwe.
Ni mu gihe Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, urinzwe na FARDC n’abacanshuro b’Abanyaburayi bahawe akazi na Tshisekedi ngo bamufashe kurwanya M23.
Uturere twegereye Goma kandi tugenzurwa n’ingabo z’akarere ka EAC kuva mu Kuboza 2022, M23 yatuvamo.
Kuvuga rero ko M23 yatumye ibikoresho bihera muri Goma ntabwo byumvikana.
Nta kimenyetso cyiza cyerekana ko Kinshasa izemera gushakira igisubizo amakimbirane, mu buryo bwa diplomasi, kubera ko idahwema kwerekana ibimenyetso by’uko yishingikirije imbaraga za gisirikare mu kurwanya M23.
Ababikurikiranira hafi babona intambwe nshya yo guha intwaro FDLR no gufatanya na yo nk’inzira yo gutangiza intambara yo kurwanya u Rwanda. Ntabwo kandi bitangaje kuko Tshisekedi yashinje u Rwanda inshuro nyinshi, nta kimenyetso gifatika, gushyigikira inyeshyamba za M23.
Hagati aho, umutwe wa FDLR na wo wabonye iki kibazo nk’akanya ko gukusanya intwaro nyinshi ziremereye kugirango ushyire mu bikorwa gahunda yawo yo gutera u Rwanda.
Ibi kandi byiyongera ku kuba Perezida Tshisekedi ubwe yaratangaje ku mugaragaro ko yiteguye gufasha mu guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *