skol

Tshisekedi yahize kuvugurura Igisirikare cye kikaba ikinyamwuga

Yanditswe: Friday 26, May 2023

featured-image

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo baba mu Bushinwa ko agiye kwirukana abasirikare bose badashobora kurwanirira igihugu cye, kuko batuma igisirikare cya Leta, FARDC, gitsindwa.

Tshisekedi ari mu ruzinduko mu Bushinwa, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yahuye n’Abanye-Congo bahakorera, abiga n’abandi baba mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, Beijing.

Mu byo yagarutseho harimo intambara igihugu cye kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23, aho uwo mutwe wagiye wigarurira uduce dutandukanye udukuye mu maboko y’ingabo za Leta.

Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo yirukane mu gisirikare ibisambo biri mu gisirikare ndetse n’abandi badafite umutima wo kurwanirira igihugu.

Ati “Igihe kirageze ngo twitandukanye n’ibisambo biri mu ngabo zacu ndetse n’abadafite imyitozo ihagije ku buryo badashobora kurengera igihugu n’abaturage.”

Congo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umubare mwinshi w’abasirikare ariko bayobowe nabi, barangwa na ruswa n’ibindi bibazo birimo kudahemberwa igihe.

Tshisekedi ajya ku butegetsi yavuze ko imbaraga nyinshi azazishyira mu kuvugurura igisirikare ariko bisa n’aho nta musaruro ugaragara byatanze kuko ibibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu byarushijeho kwiyongera, nubwo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri hashize imyaka ibiri hashyizweho ibihe bidasanzwe n’abayobozi ba gisirikare.

Ibitekerezo

  • Azabanze avugurure ubwonko bwabo anihereyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa