Tshisekedi yashimagije Wazalendo iri kwamaganwa n’abaturage bayiziza kubabangamira
Yanditswe: Friday 17, Nov 2023
Tshisekedi yashimagije inyeshyamba za Wazalendo ubutegetsi bwe bwiyambaje ngo zibufashe guhangana na M23, azita "abakunda igihugu, aho kuba abagizi ba nabi nka M23."
Yunzemo ko Wazalendo ari "abantu bafashe icyemezo cyo kurengera inyungu za sosiyete yabo byo gupfa no gukira."
Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi mu gihe muri Kivu ya Ruguru hari kuvugwa imyigaragambyo yo kwamagana aba ba Wazalendo bitewe no guhungabanya umutekano w’abaturage no kutabarinda nk’uko babyigamba.
Tshisekedi kandi yashimangiye ko Igisirikare cya Congo kizakomeza gushyigikira ziriya nyeshyamba mu bushobozi bwacyo, kugira ngo zibashe gukomeza gukora akazi kazo.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko umutwe wa M23 utazigera wongera gufata umujyi wa Goma nk’uko byagenze mu myaka 11 ishize.
Mu Ugushyingo 2012, M23 yigaruriye uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iwumarana amezi atatu mbere yo kuwirukanwamo bigizwemo uruhare n’Ingabo za SADC zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye.
Kuri ubu imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; ndetse hari impungenge z’uko inyeshyamba z’uriya mutwe zishobora kongera Goma ku duce turimo umujyi wa Bunagana zimaze hafi umwaka n’igice zigenzura.
Perezida Tshisekedi mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24 na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko M23 itazigera yisubiza Goma.
Ati: "Ntabwo bazafata Goma. Tegereza urebe. Ntabwo bazafata Goma kubera ko hazabaho igisubizo cy’uruhande rwacu."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *