skol

Tshisekedi yashimangiye kutazigera aganira na M23 yemeza ko ubu FARDC ikomeye

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika mbere yo kujya ku ruhimbi rw’Umuryango w’Abibumbye, yabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro guverinoma ye iteze kugirana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko bongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu.

Ibi Tshisekedi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Nzeri, i New York, aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.

Tshisekedi yakomeje avuga ko ubu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongereye imbaraga ku buryo kiteguye icyaba icyo ari cyo cyose mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 na wo uravuga ko ntaho uzajya kandi witeguye kurwanira icyo uharanira.

Mu butumwa yavugiye i Kiwanja kuri uyu wa Mbere ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23 yabwiye abaturage ko ntaho bazajya kandi ibyabaye mu 2013 bitazongera kuba.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, we kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Nzeri abinyujije kuri twitter yavuze ko nta muntu kampara kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo cya RD congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa