skol
fortebet

"Turi igisirikare cyiza kurusha ibindi"-Umuvugizi wa FARDC asubiza uwari umubajije niba bahangana na RDF

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC [cyitwa FARDC] Gen Maj Léon-Richard Kasonga yavuze ko igisirikare cyabo kiri hejuru muri Afurika ndetse cyatsinze ingamba nyinshi ku buryo n’urwa RDF ruramutse rubayeho rutabananira.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa,uyu muvugizi yabajijwe niba igisirikare cya FARDC cyabasha kwigaranzura icy’u Rwanda [RDF]baramutse bakozanyijeho,undi abasubiza ko FARDC iri mu bisirikare bya mbere muri Afurika bityo itananirwa guhangana na RDF ikayitsinda.
Yagize (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC [cyitwa FARDC] Gen Maj Léon-Richard Kasonga yavuze ko igisirikare cyabo kiri hejuru muri Afurika ndetse cyatsinze ingamba nyinshi ku buryo n’urwa RDF ruramutse rubayeho rutabananira.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa,uyu muvugizi yabajijwe niba igisirikare cya FARDC cyabasha kwigaranzura icy’u Rwanda [RDF]baramutse bakozanyijeho,undi abasubiza ko FARDC iri mu bisirikare bya mbere muri Afurika bityo itananirwa guhangana na RDF ikayitsinda.

Yagize ati " Twigeze gushyirwa ku mwanya wa munani mu bihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika kandi ibisirikare byinshi bituri inyuma.Twujuje ibisabwa n’imiryango mpuzamahanga ariyo mpamvu turi aba 8."

Gen Maj Léon-Richard Kasonga yavuze ko igituma FARDC iri ku mwanya wa munani ari intsinzi yabonye ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro,ibikoresho bya gisirikare,imyitozo abasirikare bahabwa n’ibindi.

Ati "Ubu turi ku mwanya wa 11.FARDC yahanganye na ADF muri Madina 2014.Twamaze kurandura burundu Mai Mai.Twashyize iherezo kuri Kamwena Nsepu.Turi igisirikare cyiza kurusha ibindi."

Umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba hagati ya RDC n’u Rwanda, kubera imirwano y’ingabo za Congo zifatanyije n’iza MONUSCO, n’inyeshyamba za M23.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wari umaze iminsi uhungabanya umutekano wa RDC byatumye iki gihugu gihagarika ingendo z’indege ya Rwandair i Kinshasa kinahamagaza ambasaderi warwo ngo atange ibisobanuro ku byo bashinja Kigali.

Leta y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR no kurasa ibisasu mu Rwanda bigasenya inzu bikanakomeretsa abaturage, muri iyo mirwano yaberaga muri DR Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri nimugoroba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko leta "itakomeza kureberera gusa" igihe ibisasu byakomeza kuraswa ku butaka bw’u Rwanda, ariko ashimangira ko u Rwanda "rushaka amahoro".

Ku cyumweru no kuwa mbere, Perezida Macky Sall ukuriye umuryango w’Ubumwe bwa Africa nawe yahuje Tshisekedi na Kagame kuri telephone ngo baganire ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Icyo kiganiro cyarangiye Perezida Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafungiwe muri DR Congo aho byavuzwe ko bari muri M23 mu gihe u Rwanda rwavuze ko ingabo z’iki gihugu zabashimue zibakuye ku mupaka aho bari ku irondo.

Ibitekerezo

  • FARDC ni abasaza bakomeye ku muheto mba ndi umwambi! Nuko batinya urusaku rw’impoho naho ubundi barakomeye nk’urwondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa