skol
fortebet

Turukiya yemereye RDC inkunga yo kuyifasha guhashya imitwe y’Iterabwoba yoretse igihugu

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, yatangaje kuri iki cyumweru ko yamaze gusinya amasezerano mu by’umutekano n’ubukungu na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip.
Ni mu rugendo rw’iminsi ibiri Perezida Erdogan arimo muri RDC hamwe n’ikipe nini igizwe n’abo muri leta ye hamwe n’abaherwe.
Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko muri ayo masezerano igice cy’ubuzima bw’abantu hamwe no gutwara abantu n’ibintu bitibagiranye. Yavuze ko yasabye imfashanyo Turukiya yo kurwanya (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, yatangaje kuri iki cyumweru ko yamaze gusinya amasezerano mu by’umutekano n’ubukungu na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip.

Ni mu rugendo rw’iminsi ibiri Perezida Erdogan arimo muri RDC hamwe n’ikipe nini igizwe n’abo muri leta ye hamwe n’abaherwe.

Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko muri ayo masezerano igice cy’ubuzima bw’abantu hamwe no gutwara abantu n’ibintu bitibagiranye. Yavuze ko yasabye imfashanyo Turukiya yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi isibanira mu burasirazuba bw’igihugu.

Uru rugendo Perezida Erdogan yatangiye muri Afurika kuri iki cyumweru, azarurangiza ku munsi wa gatatu, tariki ya 23 agendereye kandi Senegal na Gineya Bissau nyuma ya RDC.

Erdogan amaze kugenderera Afurika inshuro 40 kuva mu 2005, kuva akiri Minisitiri w’Intebe n’aho abereye perezida. Kuva icyo gihe, Turukiya imaze gufungura ambasade 40 ku mugabane wa Afurika.

@AFP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa