skol

U Budage bugowe no kubona abasirikare bashya

Yanditswe: Saturday 26, Jul 2025

featured-image

Leta y’u Budage iri kugorwa no kubona abasirikare bashya nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo kongera gushora imari mu gisirikare no kukivugurura, kubera ibyago by’umutekano kivuga ko gitejwe n’u Burusiya.

Intego y’u Budage ni ukongera umubare w’abasirikare, nibura buri mwaka hakiyongeraho abagera ku bihumbi 40 kugera mu 2031. Gahunda ni ukubanza gusaba abaturage babishaka kugira ngo bemere kwinjira mu gisirikare nk’abakorerabushake.

Gusa ngo hari impungenge nyinshi z’uko ibi bishobora kutagerwaho kubera ko ubushake bw’abifuza kujya mu gisirikare ari buke, hakiyongera ikibazo gikomeye cy’umubare w’abaturage utiyongera ku kigero gishimishije, dore ko umugore umwe abyara umwana 1,40 mu Budage.

Ibi bivuze ko ari impurirane y’ibibazo bibiri, birimo icyo kugira abaturage bake nabo batifuza kwinjira mu gisirikare.

Mu gukemura iki kibazo, ngo birashoboka ko u Budage bwashyiraho ingamba z’uko buri wese ugeze imyaka 18, agomba kwinjira mu gisirikare, agakoreshwa imyitozo y’ibanze nyuma yo kureba uko ubuzima bwe buhagaze.

Nyuma yaho, udakunze igisirikare azajya aba Inkeragutabara ariko ugikunze akigumemo. U Budage burateganya gushyiraho ibishobora gutuma benshi bifuza kwinjira mu gisirikare birimo kugabanya igiciro cyo guhabwa uruhushya rwo gutwara imodoka, kongera umushahara n’ibindi.

Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, aherutse kuvuga ko igihugu cye gifite intego yo kubaka igisirikare cya mbere gikomeye mu Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa