U Bufaransa: Byageze aho Nyirakuru w’umwana warashwe yisabira ko imyigaragambyo ihagarara
Yanditswe: Monday 03, Jul 2023
Nyirakuru w’umwana uherutse kuraswa na Polisi y’u Bufaransa bigateza imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, yatakambiye abamaze iminsi bigaragambya kubihagarika kuko bari kwangiza byinshi.
Mu kiganiro uyu mugore wahawe izina rya Nadia yagiranye na BFMTV kuri iki Cyumweru, yavuze ko nubwo abigaragambya babitewe n’uburakari bw’urupfu rw’umwuzukuru we, aho bigeze bikwiriye guhagarara.
Ati “Ndasaba abantu bari kwangiza, mubihagarike. Mwisenya inzu, amashuri cyangwa ngo mushwanyaguze imodoka rusange. Hari ababyeyi nkanjye bagenda muri izo modoka, hari ababyeyi nkanjye bagenda mu mihanda.”
Uyu mugore yavuze ko hari abigaragambya bari kwitwikira inyuma y’urupfu rw’umwuzukuru we kugira ngo bakore ibyaha, avuga ko abo nta mbabazi abafitiye ahubwo bakwiriye kugezwa mu butabera.
Guhera kuwa kabiri w’icyumweru gishize u Bufaransa bwibasiwe n’imyigaragambyo ikomeye nyuma y’iraswa ry’umwana w’imyaka 17 witwa Nahel M ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Algeria.
Umupolisi wamurashe yamujijije ko yamuhagaritse mu muhanda undi akanga kubikora.
Nubwo inzego z’umutekano zahise zita muri yombo umupolisi warashe Nahel, hadutse imyigaragambyo ikomeye yageze no mu bindi bihugu nk’u Busuwisi n’u Bubiligi.
Abapolisi basaga 45 000 nibo boherejwe mu mihanda guhangana n’abigaragambya, abantu basaga 1300 bakaba bamaze gutabwa muri yombi.
Byatumye Perezida Emmanuel Macron asubika uruzinduko yari afite mu Budage kuri iko Cyumweru kubera ubukana bw’imyigaragambyo ikomeje kuyogoza ibice bitandukanye by’u Bufaransa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *