U Burundi burashinja u Rwanda kugambirira kwica Willy Nyamitwe
Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016
Leta y’ u Burundi irashinja u Rwanda kuba inyuma y’ igitero cy’ ubwicanyi cyari kigambiriye guhitana umujyanama wa wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe.
Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi, Pierre Nkurukiye yavuze ko amabwiriza yo kwica Willy Nyamitwe yaturutse mu Rwanda.
Ahagana mu saa tatu z’ ijoro kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 nibwo mu rugo rwa Willy Nyamitwe hagabwe igitero cyari kigambiriye kumuhitana gusa Imana ikinga akaboko ntiyakigewamo. Iki gitero cyamukomerekeje ku kuboko. Mu (…)
Leta y’ u Burundi irashinja u Rwanda kuba inyuma y’ igitero cy’ ubwicanyi cyari kigambiriye guhitana umujyanama wa wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe.
Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi, Pierre Nkurukiye yavuze ko amabwiriza yo kwica Willy Nyamitwe yaturutse mu Rwanda.
Ahagana mu saa tatu z’ ijoro kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 nibwo mu rugo rwa Willy Nyamitwe hagabwe igitero cyari kigambiriye kumuhitana gusa Imana ikinga akaboko ntiyakigewamo. Iki gitero cyamukomerekeje ku kuboko. Mu barinzi be umwe yakiguyemo naho undi arakomereka.
Polisi y’ iki gihugu iratangaza ko yamaze gutya muri yombi batatu mu bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero cyari kigambiriye guhitana Nyamitwe.
Ni Col. Dushimagize Dieudonne bahimba Gangi na Caporal Nduwimana Jean Claude. Aba bagabo ngo bafatanywe intwaro pisitoli ebyiri. Ngo bari bafatanyije n’ undi ufite ipeti rya kaporali ariko utatangajwe amazina.
Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi Pierre Nkurikiye
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Nkurukiye yatangaje ko aba bakurikiranyweho ubu bwicanyi bakorana n’ ishyaka ry’ Abarundi bahungiye mu Rwanda, ari naho avuga ko haturutse amabwiriza yo kwica Nyamitwe.
Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burundi Alain Aime Nyamitwe, mwenewabo wa Willy Nyamitwe niwe watangaje bwa mbere ko Nyamitwe arusimbutse.
Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira “Imana ihoraho ishimwe irinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe iri joro akaba yongere gusimbuka ubwicanyi. Ku bwe Imana ihabwe icyubahiro”
Polisi yatangaje ko yatoraguye amasasu itatangaje umubare na gerenade eshatu zitaturitse.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Twitter Nyamitwe yashimiye abamwifurije gutora agatege, avuga ko ameze neza gusa yongeraho ko yababayijwe n’ urupfu rwa Gasongo wari ushinzwe umutekano we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *