skol

U Burundi bwahakanye ko nta murwanyi wa FLN wateye u Rwanda aturutse ku butaka bwarwo

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ko nta mwanzi w’u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu ndetse ko n’amakuru avuga ko abarwanyi bavugwa ko bagabye igitero mu Rwanda baturutseyo, atari yo.

Mu itangazo ryasohotwe kuri uyu wa kabiri, igisirikare cy’Uburundi cyavuze ko "kibeshyuje ko haba hari umutwe w’abagizi ba nabi wavuye mu Burundi ukajya mu Rwanda".

Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa mbere rivuga ko abarwanyi babiri mu bateye u Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru bishwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo imyambaro ibiri y’igisirikare cy’Uburundi bigafatwa.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abateye basubijwe inyuma bakambuka uruzi rwa Ruhwa rutandukanya Mabayi mu Burundi na Bweyeye mu Rwanda, "basubira mu ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro."

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko icyo gitero cy’abarwanyi ba FLN cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru mu gace ka Bweyeye mu karere ka Rusizi baturutse mu ishyamba ku ruhande rw’Uburundi muri komine Mabayi.

Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko "gihakanye ayo makuru avuga ko ku butaka bw’Uburundi hari umutwe w’abagizi ba nabi ufite umugambi mubi ku gihugu cy’u Rwanda".

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Colonel Floribert Biyereke uvugira urwego rwo kwivuna abanzi rw’Uburundi rirangiza rivuga ko ingabo z’Uburundi ’’ziri ku mupaka Uburundi busangiye n’u Rwanda zihora ziri maso kugira ngo zicunge neza umutekano aho ku mupaka".

Uruhande rw’Uburundi ruvuga ko amakuru avuga iby’icyo gitero rwayabonye ku mbuga nkoranyambaga gusa (social media).

Ntibiramenyekana niba impande zombi ku rwego rwa gisirikare cyangwa rw’ububanyi n’amahanga hari icyo ziravugana ku byerekeye iki gitero.

Si ubwa mbere u Rwanda ruvuze ko hari abarwanyi ba Forces de Libération Nationale (FLN) batera icyo gihugu baturutse mu Burundi gusa hari hamaze igihe ibi bitero bitongeye.

Iki gitero kivuzwe n’uruhande rw’u Rwanda mu gihe hashize iminsi hari umuhate uboneka w’abategetsi b’impande zombi wo kongera kubanisha neza ibihugu bakuriye, umubano wabaye mubi kuva mu 2015.

Nubwo u Burundi buhakana ko nta mutwe wabwo uri mu Rwanda,Umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda, Forces de Liberation Natioanles ( FLN) wemeje ko wagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wa FLN, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yemeje ko ku cyumweru bagabye icyo gitero nkuko Ingabo z’u Rwanda zabyemeje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa