skol
fortebet

U Burundi bwongeye kwikoma u Rwanda mu gitero bwagabweho kikigambwa na RED Tabara

Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, byatangaje ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’igitero umutwe wa Red-Tabara wagabye ku birindiro by’abasirikare ba Leta.

Sponsored Ad

Hemejwe ko abantu 9 aribo bahitanwe n’icyo gitero, abandi 5 barakomereka, hakaba n’ibikoresho byangirikiyemo.

Muri iri Tangazo,Uburundi bwavuze ko Leta y’u Rwanda ariyo itoza uyu mutwe wa Red Tabara,ikawitaho ndetse ikawuha intwaro kugira ngo uze gutera intimba abaturage b’u Burundi.

Iyi Guverinoma yasabye Abarundi gushyira hamwe bakarwanya iterabwoba,bagaha amakuru abayobozi mu gihe bagize uwo bakekaho ubugizi bwa nabi ngo kuko guharanira umutekano ari inshingano y’umuturage ukunda igihugu.

RED Tabara kuri uyu wa 26 Gashyantare yigambye ko ari yo yagabye ibi bitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa.

Yemeje ko yishe abasirikare batandatu b’u Burundi, isenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD. Iti “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.”

Uyu mutwe washyize hanze amafoto y’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi wafashe, imbunda za AK-47 wafashe n’ibiro bya CNDD-FDD wasenye. Wafashe kandi ibendera ry’iri shyaka.

RED Tabara yateguje ko izakomeza kugaba ibitero mu Burundi kugeza igihe “Leta ya CNDD-FDD” izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije gushaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Uyu mutwe witwaje intwaro waherukaga kugaba igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023, utangaza ko wiciyemo abasirikare 9 n’umupolisi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa