skol
fortebet

U Burusiya buri kurwana na Ukraine bwemeje itegeko ryongera umubare w’Ingabo z’Igihugu

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryongera umubare w’Ingabo, aho bizatuma igisirikare k’Igihugu cye kibarirwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Sponsored Ad

Iri tegeko rigena ko umubare w’abasirikare b’Igihugu cy’u Burusiya baziyongeraho abagera ku bihumbi 180, ndetse bikazatuma igisirikare cy’u Burusiya kiza ku mwanya wa mu kugira umubare munini ku Isi.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko icyo cyemezo cyatewe n’ibibazo biriho ubu bishora kubangamira umutekano w’u Burusiya ku mbibi zabwo.

Ni ku nshuro ya gatatu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin afashe icyemezo cyo kongera umubare w’Ingabo z’Igihugu cye kuva intambara yo muri Ukraine itangiye mu 2022.

Abasirikare b’u Burusiya bagera ku 700,000, bari mu ntambara muri Ukraine, nk’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabitangaje muri Kamena.

Mu byumweru bitatu bitambutse, u Burusiya bwaragerageje guhagarika ibitero Ukraine yagabye mu ntara yabwo ya Kursk. Ibi byatumye kandi n’u Burusiya bukaza ibitero byabwo mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa