skol

U Burusiya bwashwanyaguje missiles za Ukraine yari irashe muri Crimea, Rotsov na Bryansk

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

U Burusiya bwahanuye ibisasu bya Ukraine byari bigiye kurasa mu gace ka Crimea, mu gihe ibindi bitatu byo byahanuwe bigiye kurasa mu gace ka Rotsov na Bryansk, ku mupaka utandukanya ibihugu byombi.

Igisasu cya mbere cyashwanyujwe kigeze mu Mujyi wa Kerch muri Crimea. Nta kintu na kimwe uko gushwanyuza icyo gisasu byigeze byangiza. Byatangajwe na Guverineri w’ako gace, Sergei Aksyonov, gusa ntiyavuze aho ibyo bisasu byari biturutse.

Mu tundi duce natwo aho ibisasu bya Ukraine byashwanyukiye, nta muntu byakomerekeje cyangwa se ngo bihitane, usibye ko muri Rostov hari inzu byangije isakaro.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Hanna Maliar, yatangaje ko imodoka iherutse guturikirizwa ku kiraro cya Crimea mu mwaka ushize, ari igikorwa cyakozwe na Ukraine.

Yavuze ko kwangiza icyo kiraro byari bigamije kuburizamo ibikorwa by’urujya n’uruza hagati y’Ingabo z’u Burusiya ku buryo iziri muri Ukraine zidakomeza kubona uburyo bwo kugezwaho ibikoresho n’ibindi bikenewe.

Crimea yahoze ari agace ka Ukraine ariko mu 2014, u Burusiya buza kukigarurira. Ikiraro gihuza Crimea n’u Burusiya cyafunguwe nyuma y’imyaka ine ako gace kagiye mu maboko y’ubuyobozi bwa Moscow.

Ukraine ni ubwa mbere yemeye ko ariyo yagabye ibitero kuri icyo kiraro mu Ukwakira 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa