skol
fortebet

U Burusiya bwatangaje ko ngo bugenere Zelensky iherezo nk’irya Adolf Hitler wategetse u Budage

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burusiya ibona igihe kigeze ngo yivugane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nyuma y’aho imushinje uruhare mu kigitero cya ‘drones’ ebyiri cyagabwe ku biro bya mugenzi we Vladimir Putin i Moscow.

Sponsored Ad

Leta y’u Burusiya ibona igihe kigeze ngo yivugane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nyuma y’aho imushinje uruhare mu kigitero cya ‘drones’ ebyiri cyagabwe ku biro bya mugenzi we Vladimir Putin i Moscow.

Igitero cy’izi drones cyagabwe kuri ibi biro mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, gusa Leta y’u Burusiya yatangaje ko zahanuwe zitararasa.

Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, kuri uyu wa 3 Gicurasi yatangaje ko nta gushidikanya, Zelensky ari we wategetse ko iki gitero kigabwa ku biro bya Perezida Putin, bityo ngo igihe kirageze ngo yicwe.

Ubu butumwa bwa Medvedev bwatangarijwe ku biro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bugira buti: “Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cy’uyu munsi, nta bundi buryo busigaye keretse gukuraho Zelensky n’agatsiko ke.”

Medvedev yatangaje ko Zelensky adakeneweho kumanika amaboko, ahubwo ngo iherezo rye rigomba kuba nk’irya Adolf Hitler wategetse u Budage kuva mu mwaka w’1933 kugeza mu 1945.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa