skol

U Bushinwa buri kuryoza Kongo abaturage babwo bashimuswe na FARDC

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2024

featured-image

U Bushinwa biciye muri Ambasaderi yabwo i Kinshasa, bwasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubuha ibisobanuro ku baturage babwo bamaze icyumweru kirenga barajyanwe ahantu hatazwi n’abasirikare ba FARDC.

Iyi Ambasade ivuga ko ku wa 30 Nzeri uyu mwaka ari bwo bariya Bashinwa babuze. Ni nyuma yo gutwarwa n’abasirikare bari bayobowe na Colonel mu ngabo za Congo witwa John Tshibangu.

Uyu Ofisiye mukuru na bagenzi be ngo babafatiye ahakorera Sosiyete iherereye mu mujyi wa Kolwezi wo mu ntara Lualaba Province. Ni Sosiyete yitwa Good Time Steel Congo Investment SARL bakoragamo, abatwara abashinja kuba bari bafite amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ambasade y’u Bushinwa ivuga ko uriya musirikare abatwara nta gihamya cy’ibyo yabaregaga yigeze agaragaza.

Colonel Tshibangu n’abasirikare yari ayoboye mbere yo kurigisa abo Bashinwa barimo Wang Xianglong wayoboraga iriya sosiyete, ngo babanje kubasaba kwishyura $100,000 y’amande.

U Bushinwa buvuga kandi ko nyuma y’icyumweru bariya baturage babuze abo bakoranaga batarashobora kuvugana na bo.

Buti: "Uruhande rw’u Bushinwa ruramagana rwivuye inyuma iri tabwa muri yombi n’ifatira rinyuranyije n’amategeko ndetse n’ihonyora ry’uburenganzira mpuzamahanga bw’abaturage b’u Bushinwa."

"Ambasade y’u Bushinwa irasaba ibisobanuro kuri ibi ndetse bwana Wang akongera kuvugana na Ambasade y’u Bushinwa kuri numéro yayo ya Telefoni".

U Bushinwa kandi bwasabye RDC ko bariya baturage bahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’ababo, ikindi dosiye yabo igakurikiranwa byihuse kandi nta kubogama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa