skol

U Bwongereza bwahaye Mauritius Ibirwa bya Chagos byafatwaga nk’ibanga ry’ubwirinzi

Yanditswe: Friday 04, Oct 2024

featured-image

Ku wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, u Bwongereza bwavuze ko buzaha Igihugu cya Mauritius Ibirwa bya Chagos mu masezerano bwavuze ko atanga ejo hazaza h’u Bwongereza na Amerika.

Ni ibirindiro bya gisirikare bya Diego Garcia, kandi ashobora no kubera inzira yo gutaha abantu bavanwe mu byabo mu myaka yashize nk’uko tubikesha Reuters .

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yishimiye aya masezerano, avuga ko bizatuma ibi birindiro bya Diego Garcia, by’Ingabo zirwanira mu kirere, bikomeye mu Nyanja y’u Buhinde, bizarushaho gukora neza kugeza mu kinyejana gitaha.

Ariko abanenga mu Bwongereza bavuze ko ibi byihishwe inyuma n’u Bushinwa bufitanye umubano ukomeye na Mauritius. Itsinda rimwe rihagarariye Abaturage b’Ibirwa bya Chagos bavanywe mu byabo bagaragaje uburakari bw’uko bavanwe mu biganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yatangaje ko ayo masezerano yakemuye kurwanira nyiri ibi birwa, agace kanyuma u Bwongereza bwari busigaranye mu two bwakolonije muri Afurika, mu gihe ibibazo by’amategeko byari bikomeje guhungabanya ejo hazaza h’ibirindiro bya Diego Garcia.

Yavuze ko ibi birindiro, akamaro gakomeye kabyo kagaragaye mu gihe cy’amakimbirane yo muri Iraki na Afghanistan aho byakoreshejwe mu bitero by’indege nini bita ’bombers’, ubu byemerewe kuhaguma nibura imyaka 99.

Mu magambo ye, Lammy yagize ati: "Amasezerano y’uyu munsi ... azashimangira uruhare rwacu mu kubungabunga umutekano w’Isi."

Biden na we yashimangiye ko Diego Garcia yagize "uruhare runini mu mutekano w’igihugu, uturere, ndetse n’Isi yose".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa