skol
fortebet

U Rwanda ruhagaze ku wuhe mwanya mu bihugu bifite amahoro ku isi?

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Icyegeranyo cya Global Peace Index 2021cyerekana ko Iceland ikomeje kuba igihugu cy’amahoro kurusha ibindi ku isi kuko n’ubu cyaje imbere ku nshuro ya 13 kikurikiranya, ntikirava kuri uyu mwanya kuva mu 2008 iyi raporo yatangira gukorwa.
Tariki 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzahanga wahariwe amahoro ku isi, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1981 usaba ko n’abari mu ntambara nibura kuri uyu munsi bahagarika imirwano bagahana agahenge.
Nubwo bwose benshi bavuga ku munwa ko bashaka cyangwa (...)

Sponsored Ad

Icyegeranyo cya Global Peace Index 2021cyerekana ko Iceland ikomeje kuba igihugu cy’amahoro kurusha ibindi ku isi kuko n’ubu cyaje imbere ku nshuro ya 13 kikurikiranya, ntikirava kuri uyu mwanya kuva mu 2008 iyi raporo yatangira gukorwa.

Tariki 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzahanga wahariwe amahoro ku isi, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1981 usaba ko n’abari mu ntambara nibura kuri uyu munsi bahagarika imirwano bagahana agahenge.

Nubwo bwose benshi bavuga ku munwa ko bashaka cyangwa baharanira amahoro, mu bice byinshi ku isi amahoro aracyari kure kugerwaho.

Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byabaye intangarugero mu kubaka amahoro arambye, hari ibindi aho intambara, ubugizi bwa nabi, urugomo n’umutekano mucye byabaye ndanze.

Kuri raporo ya Global Peace Index (GPI) isohorwa buri mwaka na Institute for Economics and Peace (IEP), Iceland ikurikirwa na New Zealand, Denmark, Portugal, na Slovenia.

Mu gihe inyuma y’ibindi hari Iraq, South Sudan, Syria, Yemen, na Afghanistan igaheruka.

Muri raporo ya 2021 yasohotse mu kwa gatandatu, mu bihugu 163 igihugu cya mbere muri Africa ni ibirwa bya Maurices (28/ ku isi) Ghana (38), Botswana (41), Gambia (53) na Senegal(54).

Ibyo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba bihagaze gutya:

Tanzania - 58
Rwanda - 83
Uganda - 114
Kenya - 116
Burundi - 129
DR Congo - 157

Bimwe mu bindi bihugu:

Qatar - 29
Ubushinwa - 100
USA - 122
Africa y’Epfo - 123
Saudi Arabia - 125
Palestina - 138
Israel - 143
Uburusiya - 154

Ibihugu bitondekwa bite?

IEP ivuga ko ifatira ku bipimo bitatu byagutse; urugero rw’umutekano muri rubanda, igipimo cy’amakimbirane mu gihugu no hanze yacyo, n’urugero rwo gukoresha igisirikare.

Iki kigo gihereye kuri ibyo gitondeka ibihugu ihereye ku birimo amahoro macye kubera ibigaragaza ubugizi bwa nabi, amakimbirane, no kubara ingaruka z’ubugizi bwa nabi ku bukungu.

IEP ivuga ko ikura amakuru "mu bantu bo kwizerwa cyane" n’inzego mu bihugu nibura 162, birimo abaturage bangana na 99.6% by’abatuye isi.

Ibindi bipimo birebwaho ni igipimo cy’ubugizi bwa nabi, ubwicanyi mu gihugu, urugero rw’ubusumbane mu bantu, kunenga bizamo ubugizi bwa nabi mu gihugu no hanze yacyo, n’urundi ruhurirane rw’ibipimo.

Kuki Iceland?

Raporo ya IEP ivuga ko amahoro ku isi yagiye agabanuka kubera mbere na mbere ubuhezanguni, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko, n’ubusumbane bukabije byaganishije ku makimbirane, urugomo cyangwa intambara.

Ubushyamirane buhora bututumbamo intambara hagati ya Amerika n’Ubushinwa bwateje ingaruka ya zikomeye ku bukungu n’amakimbirane hato na hato yageze no mu bindi bihugu.

Iceland nicyo gihugu gifite ibipimo biri hasi cyane mu bibuza abantu amahoro kurusha ibindi bihugu ku isi.

Iceland ntabwo ifite amahoro gusa, iranacyeye kandi iratekanye. Mu bijyanye no gukoresha igisirikare, Iceland ifite inota rimwe kuri atanu (1/5) nk’uko iyi raporo ibyerekana.

Iki gihugu nta gisirikare gihoraho kigira, ndetse n’igipolisi cyaho nta ntwaro kigendana. Gifite inota rimwe kuri atanu (1/5) mu bushyamirane buri kuba.

Iyi raporo ivuga ko abaturage b’iki gihugu bubahana nubwo batandukanye mu mahitamo, ibitsina, amahitamo mu rukundo, imyemerere na politiki.

Ni igihugu cya mbere kandi mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi, kubaha uburenganzira bw’aba LGBT kandi amakimbirane ashingiye ku iyobokamana n’ukwemera ari ku rugero ruto cyane.

Kuki Africa iri iri inyuma?

Mu bihugu 60 bya nyuma 24 ni ibyo muri Africa yo munsi ya Sahara, aho raporo y’uyu mwaka ivuga ko amahoro yagabanutse ugereranyije n’iheruka.

Iyi raporo ivuga ko mu bihugu 44 byo muri ako gace ka Africa 21 byazamutse mu mahoro naho 22 amahoro agasubira inyuma, kimwe ntikinyeganyege.

Africa yo munsi ya Sahara iri inyuma ku kigereranyo cy’amahoro n’umutekano, n’amakimbirane ariho ubu, ugereranyije n’utundi turere rw’isi.

Iyi raporo ivuga ko imiyoborere, ubuhezanguni, imitwe y’inyeshyamba, ruswa, ubugizi bwa nabi, imyigaragambyo irimo urugomo n’imidugararo biri mu bituma amahoro akomeza kuba macye.

Ubugizi bwa nabi muri Burkina Faso n’akarere ka Sahel, intambara muri Sudani y’Epfo, intambara muri Ethiopia, n’ibindi bikorwa bihungabanya amahoro mu bihugu bitandukanye bya Africa biri mu bituma amahoro akomeza kuba macye.

Iyi raporo ivuga ko umuhate w’abakunzi b’amahoro ukeneye kwiyongera kurusha ubushake bw’abifuza inabi kugira ngo haboneke amahoro.

Yanzura ko ababyiruka bakeneye gutozwa umuco w’ubworoherane mu gihe abantu batavuga rumwe, kandi ubutegetsi buriho bugaharanira kurwanya ubukene mu rubyiruko n’ubusumbane bukabije mu batuye ibihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa