
Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC wa La Corniche, hakiriwe abakozi ba Banki y’Isi n’Abacanshuro b’abazungu bagiyee gufatanya na FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Goma kuva kuwa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025.
Abarwanyi ba M23 ni bo babaherekeje babageza ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo babone uburyo bwo gusubira mu bihugu byabo.
Bakiriwe n’inzego z’umutekano, babanje gusakwa mbere y’uko bahabwa uburyo bwo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali. Guverinoma y’u Rwanda ni yo yatanze ubufasha bw’uburyo bagera i Kigali, abakozi ba Banki y’Isi baje bakaba bari kumwe n’imiryango yabo babanaga i Goma.
Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa FARDC, baherutse kwishyikiriza MONUSCO, bava mu ntambara y’i Goma nyuma yo kubona badashobora guhagarika abarwanyi ba M23 bazwi ku izina “Intare za Sarambwe”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *