skol

U Rwanda rwanyomoje ibyavugwaga ko rwishe abakongomani babiri

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022

Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Vincent Karega yamaganye amakuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko u Rwanda rwishe Abakongomani 2 kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Uwitwa Alice Kalamb,yashyize hanze ubutumwa buvuga ko abasore babiri b’Abanye-Congo babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena bishwe iyicarubozo n’inzego z’ubutasi, ngo basanzwe ari abanyeshuri barimo uwo yise Andre Kongolo Kalala na Jonas Birindwa Baruti.

Ambasaderi Vincent Karega yifashishije ubu butumwa bwakwirakwijwe kuri facebook, yavuze ko ari inkuru y’ikinyoma.

Yifashishije ifoto igaragaza ubutumwa bw’uyu muntu,Amb.Vincent Karega yagaragaje ko ubu butumwa ari igihuha, agira ati “Ahantu ndetse n’impuzankano byombi nta na kimwe kiba mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibyo uyu Alice yavuze ari ibihimbano bitabayeho .

Abatanze ibitekerezo ku butumwa bwa Vincent Karega,bavuze ko ibi ari ibirego bidagite ishingiro bikomeje kuranga bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki gihe u Rwanda na RDC ntibibanye neza kubera gushinjanya gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu guhungabanya umutekano wa buri gihugu

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kwivamo

    Izimbwebwe zifite ingengas uwa,ishyira ku muringo

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Abasirikare b’Uburusiya bafashwe amashusho bari kwiba ibinyampeke bya...

Iperereza rya BBC ryabonye gihamya ko abasirikare b’Uburusiya bigaruriye...
27 June 2022 0

Nigeriya:Umuturage yahawe ububasha bwo kujya yirindira umutekano

Abategetsi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba...
27 June 2022 0

M23 yabihije ibirori by’AbanyeCongo bishimiraga ko Gen Makenga uyiyobora...

Ku munsi w’ejo hiriwe ibihuha muri Congo ko ingabo za FARDC zishe Gen...
27 June 2022 0

Gen.Chico ushinzwe abarinda Tshisekedi yarashwe na M23 yari yarahiriye...

Gen.Chico Tshitambwe wari umuyobozi w’abajepe barinda Perezida Tshisekedi...
26 June 2022 0

Umubare w’Abanyamahanga bari kurwanira Ukraine wamenyekanye

Abarwanyi b’Abanyamahanga bari gufasha Ukraine guhangana n’Uburusiya bagera...
25 June 2022 0

RDC: Mu ijwi riranguruye Abajepe basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro...

Abarinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
24 June 2022 2