Ubudage: Umwicanyi yinjiye aho Abahamya ba Yehova basengera arasa benshi
Yanditswe: Friday 10, Mar 2023
Umuntu witwaje intwaro yinjiye mu nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova arasa abantu, mu mujyi wa Hamburg uri mu burasirazuba bw’Ubudage.
Polisi ivuga ko uyu mugabo witwaje intwaro yabikoze wenyine kandi ko ashobora kuba yapfuye.
Ibinyamakuru by’Ubudage bitangaza ko abantu batandatu cyangwa barindwi ari bo baba biciwe muri iki gitero kandi ntibiramenyekana neza niba uyu mugabo yagikoze ari muri bo.
Polisi ivuga ko kugeza ubu impamvu yatumye uyu mugabo akora iki gitero itaramenyekana. (…)
Umuntu witwaje intwaro yinjiye mu nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova arasa abantu, mu mujyi wa Hamburg uri mu burasirazuba bw’Ubudage.
Polisi ivuga ko uyu mugabo witwaje intwaro yabikoze wenyine kandi ko ashobora kuba yapfuye.
Ibinyamakuru by’Ubudage bitangaza ko abantu batandatu cyangwa barindwi ari bo baba biciwe muri iki gitero kandi ntibiramenyekana neza niba uyu mugabo yagikoze ari muri bo.
Polisi ivuga ko kugeza ubu impamvu yatumye uyu mugabo akora iki gitero itaramenyekana.
Abandi bantu batari bake bakomerekeye muri iki gitero cy’imbunda cyabereye ku muhanda wa Deelböge muri karitsiye ya Gross Borstel y’uwo mujyi.
Polisi ivuga ko yabonye umuntu wapfiriye ahabereye iki gitero ifata ko yaba ari we wagikoze,iperereza rikaba rigikomeje.
Polisi ivuga ko yahamagawe saa tatu n’iminota 15 (21:15) mu masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa yine n’iminota 15 ku masaha ya Kigali, babwirwa ko hari umuntu urimo kurasa muri iyo nyubako, nk’uko umuvugizi wa polisi Holger Vehren abivuga.
Abapolisi boherejweyo basanze abantu “bashobora kuba bakomerekejwe cyane n’amasasu, bamwe muri bo bashobora no gupfa”, nk’uko abivuga.
"Abapolisi kandi bumvise umuntu arasa ari hejuru bahita bazamuka,naho bakaba bahatoye umuntu. Kugeza ubu nta makuru ahari niba haba hari ababikoze bahunze”.
Avuga ko polisi itaramenya umwirondoro w’abahasize ubuzima kandi ko ibikorwa byo gutabara bigikomeje.
Vehren ati: "Icyo tuzi ni uko hari abatari bake bahapfiriye, abandi batari bake barakomereka, bakaba bajyanwe kwa muganga”.
Icyateye iki gitero kugeza ubu ntikiramenyekana.
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo,Chancellier w’Ubudage Olaf Scholzyavuze ko iki gitero ari icy’ubugome, akaba yihanganisha ababuze ababo.
Mu itangazo, Umuryango w’Abahamya ba Yehova mu Budage washyize hanze, uvuga ko "ubabajwe cyane n’iki gitero cy’ubugome ku bayoboke babo mu Nzu y’Ubwami i Hamburg nyuma y’amateraniro".
Abahamya ba Yehova ni idini ryashinzwe mu kinyejana cya 19,rifite icyicaro i Warwick, New York.Rifite abayoboke barenga miliyoni 8.7 aho mu Budage babarirwa kuri 170,000.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *