skol

Ubufaransa bwahagarikiye inkunga Burkina Faso kubera Niger

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Igihugu cy’Ubufaransa cyahagaritse inkunga yose cyahaga Burkina Faso

Ubufaransa bwatangaje ibi bihano ku gihugu cya Burkina Faso nyuma y’uko gifashe icyemezo cyo gushyigikira itsinda ry’abasirikare ryahiritse ubutegetsi muri Niger no kwiyemeza gufasha uyu muturanyi wabo mu ntambara yagabwaho.

Ni umwanzuro wanafashwe n’igisirikare cya Mali, nacyo cyiyemeje gushyigikira agatsiko k’Abasirikare kafashe ubutegetsi ku ngufu muri Niger

Ibihano by’Ubufaransa kuri Burkina Faso bitangajwe mu gihe nyirantarengwa ECOWAS yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger yageze ndetse ikarenga, aho bari bategetse agastiko k’abasirikare kahiritse Perezida Mohamed Bazoum kumusubiza ubutegetsi bitarenze ejo ku cyumweru cyashize

Ecowas yari yavuze ko nibitubahirizwa izakoresha imbaraga za Gisirikare.icyakora kugeza ubu nta rindi tangazo irasohora rijyanye nuko yatera Niger cyangwa igikurikiraho .

Gusa inzego za Gisirikare muri ECOWAS zari ziherutse gutangaza ko kugaba igitero kuri Niger waba umwanzuro wanyuma mu gihe ibiganiro bya Politiki byaba binaniranye burundu.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa