skol
fortebet

Ubukwe bwahindutse umuborogo ubwo abantu 13 babutashye bapfiraga icyarimwe mu mpanuka

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu Buhinde yemeje ko abagore n’abakobwa 13 bapfuye nyuma yo kugwa mu kigega [iriba] by’impanuka mu birori by’ubukwe byabereye mu majyaruguru y’iki gihugu.

Sponsored Ad

Umupolisi mukuru, Akhil Kumar yabwiye abanyamakuru i Kushinagar, muri leta ya Uttar Pradesh,ko aba bantu bapfuye ubwo bari bicaye ku cyuma gitwikiriye iki kigega hanyuma kiracika bagwamo,13 bahita bahasiga ubuzima.

Abandi bantu babiri bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu.

Umuyobozi w’akarere S. Rajalingam yavuze ko iki kigega cyari gishaje kandi ko umupfundikizo wacyo utashoboraga kwihanganira uburemere bw’abari bawicaye hejuru.

Ati: ’Abantu baguye hasi bangizwa cyane n’ibyasenyutse."

Abagore n’abana bari bateraniye hamwe bitabiriye umuhango gakondo wo gushyingirwa uzwi nka ’haldi’ mu mudugudu wabo ndetse ngo bashyire mu maso y’umukwe n’umugeni ikimenyetso cy’uburumbuke

Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko iyi mpanuka ’ishenjaguye umutima’.

Yanditse kuri Twitter ati: ’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugire uruhare mu gutanga ubufasha bwose bushoboka.’

Umwe mu batabazi yavuze ko iki kigega [iriba] gifite uburebure bwa metero 15.

Amashusho yerekanye abaturage baho bateraniye kuri iri riba,barira cyane abandi bafite agahinda kubera iyi mpanuka.

Umwe mu batabazi yagize ati: ’Nakifuje kuba natabaye bamwe.’

Polisi yavuze ko abatumirwa birutse batabara abaguye nyuma y’aho iki kigega kimenetse, ariko abantu 11 bahise bapfa ako kanya. Bavuze ko abandi babiri baguye mu bitaro.

Ubukwe bw’Abahinde buba ari umuhango ukomeye witabirwa n’umubare munini w’abatumirwa n’imihango ikomeye imara iminsi myinshi.

Muri 2017, abantu 24 bapfiriye mu bukwe muri leta ya Rajasthan mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubuhinde, ubwo urukuta rwabagwiraga kubera umuyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa