skol

Uburusiya bwageretse kuri Ukraine igitero cya drone kibasiye Moscow

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Uburusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’igitero cy’indege nto zitarimo umupilote (drone) cyangije inyubako nibura ebyiri mu murwa mukuru Moscow mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko drone ebyiri za Ukraine "zaburijwemo ziragwa", yongeraho ko nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomereke.

Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byatangaje ko drone imwe yaguye hafi ya minisiteri y’ingabo.

Abategetsi bo muri Ukraine nta cyo bari babitangazaho, ariko ni imbonekarimwe ko bigamba ibitero by’imbere mu Burusiya.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: "Igerageza ry’ubutegetsi bwa Kyiv ryo gukora igikorwa cy’iterabwoba bukoresheje drone ebyiri ku bintu byo ku butaka bw’umujyi wa Moscow ryahagaritswe".

Umukuru w’umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ibitero bya drone byakubise ku nyubako "zidatuwemo" ahagana saa kumi za mu gitondo (4:00) ku isaha yaho. Yongeyeho ko izo nyubako zitangiritse bikomeye.

Ariko ibiro ntaramakuru bitandukanye bya leta y’Uburusiya byatangaje ko ibisigazwa bya drone byasanzwe mu ntera ya kilometero ebyiri uvuye ku nyubako za minisiteri y’ingabo.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Nyakanga (7), Uburusiya bwavuze ko Ukraine yagabye igitero cya drone kuri Moscow, bituma ingendo z’indege zihindurirwa inzira ntizerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Vnukovo cy’i Moscow. Ukraine ntiyigambye icyo gitero.

No mu kwezi kwa Gicurasi (5), Ukraine yahakanye kugaba igitero cya drone kuri Kremlin, inyubako y’ibiro bya Perezida w’Uburusiya. Uburusiya bwavuze ko icyo gitero ari ukugambirira kwica Perezida wabwo Vladimir Putin.

Ibi bibaye kuri uyu wa mbere, bibaye hashize umunsi Uburusiya bugabye ibitero bishya bya misile ku mujyi wa Ukraine uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Odesa, busenya kiliziya nini y’idini ry’aba Orthodox ibumbatiye amateka izwi nka ’Transfiguration Cathedral’.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryavuze ko ribabajwe cyane kandi ryamaganye mu magambo akaze ashoboka igitero ku kigo cy’amateka cy’i Odesa.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasezeranyije igitero cyo kwihorera.

Mu ijambo avuga mu ijoro yavugiye mu murwa mukuru Kyiv, yagize ati: "Nta kabuza ibi bazabyumva.

"Aho izi misile zarashwe si ku mijyi gusa, ibyaro cyangwa abantu. Aho zarashe ni ku bumuntu no ku ishingiro ry’umuco wacu wose w’Uburayi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa