skol
fortebet

Uburusiya bwahagaritse kurasa ngo abasivile bo muri Ukraine bahunge

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya byatangaje ko ingabo z’iki gihugu uyu munsi kuwa mbere zihagarika kurasa kugira ngo zihe inzira yo guhunga abaturage bo mu mijyi myinshi muri Ukraine.
Ako gahenge katangiye saa yine zuzuye (saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda) kugeza saa moya z’ijoro (GMT) nk’uko bivugwa na minisiteri y’ingabo z’Uburusiya.
Imijyi ya Kyiv, Kharkiv, Mariupol na Sumy imaze iminsi iraswaho ibisasu irafungurirwa inzira z’abashaka guhunga muri ako gahenge.
Amakarita yatangajwe (...)

Amakarita yatangajwe n’ibiro ntaramakuru RIA,inzira iva i Kyiv irerekeza mu gihugu cy’inshuti y’Uburusiya Belarus, naho abaturage bo muri Kharkiv bagomba guca inzira yerekeza mu Burusiya.Abo muri Mariupol na Sumy bazerekeza mu yindi mijyi ya Ukraine no mu Burusiya.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko abashaka kuva i Kyiv bashobora koherezwa mu Burusiya hakoreshejwe indege.Biravugwa ko indege zitagira abadereva zirakurikirana uku guhunga

Minisitiri yagize ati: "Kugerageza kwa Ukraine gushuka Uburusiya n’isi yose iteye imbere ... ntacyo byageraho muri iki gihe."

Ibitero by’Uburusiya muri Ukraine byamaganwe ku isi yose, kuko bimaze gutuma abanya Ukraine barenga miliyoni 1.5 bahungira mu mahanga, kandi byatumye Uburusiya bufatirwa ibihano n’ibihugu by’Iburengerazuba bigamije guhungabanya ubukungu bwabwo.

Ku munsi wa 11 w’intambara muri Ukraine, Uburusiya bukomeje kurasa ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye muri iki gihugu, abahunze barenze miliyoni 1.5, mu gihe ibihano ku Burusiya nabyo bikomeje kwiyongera.

Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine baburiye ko Uburusiya buri gutegura igitero kinini cyane ku murwa mukuru Kyiv.

Ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine bivuga ko ingabo z’Uburusiya ziri hafi ya Kyiv ziri guhabwa ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa n’ibitoro biciye muri Belarus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa