skol

Uburusiya bwahakanye ko buri mu ntambara muri Ukraine

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 5 May 2022

Kugeza ubu Moscow ntivuga ko iri mu ntambara muri Ukraine , ahubwo ibitero byayo imaze ukwezi igaba muri icyo gihugu ibyita "ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare".


Kugeza ubu Moscow ntivuga ko iri mu ntambara muri Ukraine , ahubwo ibitero byayo imaze ukwezi igaba muri icyo gihugu ibyita "ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare".

Uburusiya bwahakanye ibivugwa ko kuwa mbere buzatangaza intambara yeruye muri Ukraine, bubyita "ibidafite ishingiro".

Ni mugihe byavugwaga ko iki gihugu cyiteguye gutangaza byeruye ko kiri mu bihe bidasanzwe by’intambara, bitandukanye n’uko cyatangiye ibitero muri Ukraine kivuga ko mu minsi itanu gusa kizaba cyageze ku ntego yacyo bikarangira bihindutse.

Abategetsi bo mu burengerazuba bahwihwisaga ko Perezida Vladimir Putin ashobora gukoresha akarasisi k’intsinzi ka buri mwaka tariki 09 Gicurasi(9) agatangaza intambara yeruye.

Ariko Dmitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Kremlin, yavuze ko izo mpuha nta kuri "na busa" zifite.

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Ben Wallace mu cyumweru gishize yavuze ko akarasisi ka Moscow ko kwibuka intsinzi ku ba Nazi no kurangira kw’intambara ya II y’isi - gashobora gukoreshwa mu gutangaza intambara n’ibitero bishya muri Ukraine birimo ingabo nyinshi kurushaho.

Uretse akarasisi kaba buri mwaka i Moscow, hari andi makuru avuga ko Kremlin yaba irimo gutegura igisa n’akarasisi no mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine, umujyi ubu wafashwe hafi ya wose.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0

Umunyeshuri w’Umukristo yishwe na bagenzi be b’Abayisilamu ashinjwa gutuka...

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, abapolisi bavuze ko abanyeshuri...
13 May 2022 0

Cameroon:Indege yaguye mu ishyamba ihitana abari bayirimo bose

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri #Cameroun yakoreye...
12 May 2022 0

RDC: Uwahoze ari komiseri mukuru wa Polisi yakatiwe urwo gupfa

Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ari komiseri mukuru wa polisi muri DR...
12 May 2022 0