skol

Uburusiya bwanze kubahiriza agahenge bivugwa ko bwari bwatanze ngo abasivile bahunge

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2022

Ingabo z’Uburusiya zakomeje kurasa ibibombe mumujyi wa Mariupol kuri uyu wa gatandatu, mu gihe zari zemeye gutanga agahenge mu masaha yo mu gitondo - ibi bikaba byatumye ibikorwa byo guhungisha abantu bihagarara.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yari yatangaje ko itanze agahengw kuva saa yine mu masaha ya Moscou mu mijyi ibiri vya Mariupol na Volnovakha kugira ngo abasivile bashobore guhunga.

Byabanye nyuma y’aho Umukuru w’umujyi wa Mariupol asabiye ko batanga agahenge ku baturage mu gihe umujyi ufunzwe,kubera icyo yise ibitero by’ubugome by’ingabo z’Uburusiya.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya ivuga ko iyi yari ingingo yumvikanweho n’abategetsi ba Ukraine.

Umwe mu baba muri uwo mujyi yagize ati: "Ubu ndi muri Mariupol, ndi ku muhanda, uko iminota itatu cyangwa itanu ishize ndumva ibibombe".

"Agahenge katanzwe kugira ngo abantu bashobore guhunga ntikubahirijwe.Ndabona n’amamodoka y’abantu bari bagerageje guhunga arimo kugaruka. Ni akajagari gusa".

Kari agahenge katanzwe nyuma y’aho Vadym Boichenko umukuru w’Umujyi wa Mariupol asohoreye itangazo n’umubabaro mwinshi asaba ko amayira y’uyu Mujyi yakugururwa kugira abahunga bahunge kuko nta kundi bari bugire.

Ati: "Mariupol si imihanda n’amazu, ni abaturage bayo".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sgt Robert Kabera wari ufunzwe na Uganda yarekuwe by’agateganyo

Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu...
18 May 2022 0

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0