skol

Uburusiya bwatangiye ibitero bigari kuri Ukraine,Amerika iti "Ukraine ikeneye amasengesho y’isi yose"

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 February 2022

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yatangaje kuri Twitter ko "Putin amaze gutangiza ibitero bigari kuri Ukraine".

Dmytro Kuleba yavuze ko Ukraine "izirengera" kandi ko "isi ishobora kandi igomba guhagarika Putin".

Ambasaderi Sergiy Kyslytsya wa Ukraine muri ONU/UN yavuze ko uhagarariye Uburusiya muri ONU yemeje ko perezida we yatangaje "intambara ku gihugu cyanjye", nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine nawe yabwiye CNN ati: "ibitero byatangiye."

Umunyamabanga mukuru wa OTAN/NATO General Jens Stoltenberg yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko ibi "bishyize ubuzima bw’abasivili batagira ingano mu kaga".

Uyu yavuze ko OTAN iza guterana ikareba ku "bushotoranyi bushya" bw’Uburusiya.

Umunyamakuru wa BBC i Kyiv muri Ukraine avuga ko ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo kuwa kane bumvise guturika gukomeye kumvikaniraga kure.

Kuwa gatatu, Putin yavuganye kuri telephone na Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya amubwira "impamvu ikomeye yo kugira icyo akora" kubera ubushotoranyi bw’abategetsi ba Kyiv mu bice by’uburasirazuba bw’Uburusiya ubu bwemeje nk’ibihugu byigenga.

Ibiro bya Kremlin byatangaje ko Putin yabwiye Erdogan ko "yababajwe na Amerika na OTAN" kubera uko "byirengagije" impungenge n’ibyo Uburusiya busaba.

Perezida Joe Biden wa Amerika yahise avuga ko ibitero by’Uburusiya bidafite impamvu kandi "amasengesho y’isi yose ari ku bantu ba Ukraine."

Biden yagize ati: "Perezida Putin yahisemo intambara atatekerejeho izateza kubura ubuzima guteye ubwoba n’umubabaro wa muntu.

"Uburusiya bwonyine nibwo nyirabayazana w’imfu no gusenya bizava kuri iki gitero, kandi Leta zunze ubumwe n’inshuti zayo bizasubiza mu buryo bushyize hamwe kandi bukomeye. Isi izabaza ibi Uburusiya."

Biden yavuze ko kuri uyu wa kane abwira abanyamerika iby’ingaruka Uburusiya buzahura nazo.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahise ahamagarira inama yaguye y’umutekano n’ubwirinzi no gutangaza ko igihugu kigiye kugendera ku mategeko yo mu ntambara.

Iyo nama biteganyijwe ko iterana by’igitaraganya kugira ngo ifate umwanzuro kuri iyo ngingo.

Trump ati: "Putin yabonye intege nke" za Amerika

Uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yavugiye Fox News ubwo ibitero by’Uburusiya byari bitangiye (mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Amerika) avuga ko ibi bitero by’Uburusiya "bitari gushoboka" ku butegetsi bwe.

Kuri telephone, Trump yavuze ko mbere atibazaga ko Putin "yifuza gukora ibi".

Ati: "Nibazaga ko yashakaga gukora ikintu ubundi hakaba ibiganiro, ariko byagiye biba nabi, maze nawe abona intege nke".

Trump yongeyeho ko ibitero by’Uburusiya ku gice kimwe byatewe "n’intege nke" za Amerika ubwo zakuraga ingabo muri Afghanistan.

Kuva Putin yatangaza ko ingabo z’Uburusiya zizajya muri Ukraine, ku nshuro ya mbere mu myaka irindwi akagunguru k’ibitoro bidatunganyije karazamutse kagera ku $100.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0

Umunyeshuri w’Umukristo yishwe na bagenzi be b’Abayisilamu ashinjwa gutuka...

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, abapolisi bavuze ko abanyeshuri...
13 May 2022 0

Cameroon:Indege yaguye mu ishyamba ihitana abari bayirimo bose

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri #Cameroun yakoreye...
12 May 2022 0

RDC: Uwahoze ari komiseri mukuru wa Polisi yakatiwe urwo gupfa

Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ari komiseri mukuru wa polisi muri DR...
12 May 2022 0

US: Umugenzi ’utazi ibyo gutwara indege" yayimanuye ubwo umupilote yari...

Imbuga z’amakuru muri Florida ziri gushakisha umugenzi witwa Darren Harrison...
12 May 2022 1

DRC: imitwe 4 yarambitse intwaro,intambwe ku masezerano y’amahoro

Mu ntara nya kivu y’Amajyaruguru muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo(DRC)...
11 May 2022 0