skol
fortebet

Uburusiya bwatwerereye umuriro iturika riheruka ku kibuga cya Crimea muri Ukraine

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize , nibwo habaye igisa nk’igitero cya Ukraine ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Uburusiya ku mwigimbakirwa wa Crimea.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize , nibwo habaye igisa nk’igitero cya Ukraine ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Uburusiya ku mwigimbakirwa wa Crimea.

Aka n’agace gasanzwe karigaruriwe n’Uburusiya, aho ububiko bw’intwaro bwo ku kindi kigo cya gisirikare na bwo bwibasiwe n’urukurikirane rw’ibiturika.

Abategetsi bavuze ko ari "ukonona", bavuga ko umuriro ari wo wateje ibyo biturika mu karere ka Dzhankoi.

Undi muriro wibasiye ikigo cy’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) ndetse n’inzira ya gariyamoshi irangirika.

Mu cyumweru gishize, urukurikirane rw’ibiturika byasenye indege z’intambara z’Uburusiya ku kibuga cy’indege cya gisirikare cyo ku nyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire) ku nkombe ya Crimea.

Kurunzi ruhande, Mykhailo Podolyak, umujyanama mu biro bya Perezida wa Ukraine, yavuze ko iki cya vuba aha cyabaye ari igikorwa cyo "gukuraho ibya gisirikare kirimo kuba", asobanura ko ibyo biturika bitabayeho ku bw’impanuka.

Uburusiya bwafashe Crimea mu 2014, ubundi buyiyomekaho buyikuye kuri Ukraine.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa