skol

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine barimo kuhava

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine rwarangiye nyuma y’amezi atatu ugoswe n’ingabo z’Uburusiya.

Amagana y’abasirikare ba Ukraine ba nyuma kuva kuwa mbere barimo kuvanwa mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’Uburusiya kagizwe n’uruganda rw’ibyuma Azovstal.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri izindi bus zavanyeyo abasirikare b’inkomere bagera kuri 50 ba Ukraine, kandi abategetsi bayo bavuga ko bakomeza gukora ibishoboka n’abandi bose bakahava.

Abo basirikare ba Ukraine barimo kujyanwa mu bice by’iburasirazuba bigenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya hafi y’umujyi wa Donetsk.

Gufata Mariupol yose bivuze ko Uburusiya ubu bufite inzira y’ubutaka ihuza uyu mujyi n’umwigimbakirwa wa Crimea no kugenzura inyanja yose ya Azov.

Ukraine irasaba ko habaho kugurana imfungwa z’intambara kugira ngo abo basirikare bayo barekurwe.

Moscow ntacyo iravuga ku busabe bwa Ukraine bwo guhererekanya imfungwa z’intambara.

Hagati aho ingabo z’Uburusiya zikomeje ibitero bya za misile ahatandukanye muri Ukraine, abategetsi baho bavuga ko kuwa kabiri ibyo bisasu byishe abantu umunani.

Ibi byagezweho mu biganiro bigoye

Ibiganiro byo kumvikana hagati ya Ukraine n’Uburusiya byabaye kenshi ariko birimo kugorana no guhagarara bya hato na hato.

Ndetse n’ibiganiro byarimo biba muri iyi minsi kuwa kabiri byarahagaze kuko impande zombi hari ibyo zirimo gushinjanya.

Ariko kugira ngo abasirikare ba Ukraine bavanwe mu ruganda Azovstal byagezweho mu bwumvikane runaka bigoye. Amakuru arambuye kuri byo yakomeje kugirwa ibanga.

Guhererekanya imfungwa nabyo bishobora kugorana kuko umwe mu badepite bakomeye mu Burusiya yumvikanye yita abasirikare ba Ukraine ’aba-Nazi n’abanyabyaha by’intambara’.

Uyu yasabye ko hatabaho kubahererekanya.

Mu cyumweru gitaha Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburusiya ruzumva umushinjacyaha wifuza ko itsinda ry’abarwanyi bahoze mu ruganda Azovstal ryitwa umutwe w’iterabwoba.

Ukraine ivuga ko nta yandi mahitamo yari isigaranye uretse ’gukiza ubuzima’ bwa bariya barwanyi bayo, kuko batari bagishobora kubagezaho ibiribwa n’amasasu.

Abo barwanyi bo bakiri muri ruriya ruganda bavugaga ko bazarwana kugeza ku rupfu aho kwishyikiriza abarusiya.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ingabo za l’ ONU (MINUSMA) muri Mali Zongewe undi Mwaka

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kemeye kongera undi umwaka wose...
30 June 2022 0

M23 yanyomoje FARDC yigambye ibyo itagezeho inemeza ko yafashe n’ikibuga...

Umutwe wa M23 watangaje ko wirukanye FARDC mu duce twa Nkokwe, Rwankuba,...
30 June 2022 0

MONUSCO yashinje M23 kugira intwaro zihambaye no kubangamira...

Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga...
30 June 2022 0

Hamenyekanye ukuri ku byavuzwe ko Perezida Museveni yari akorewe Kudeta ari...

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe Iperereza muri Uganda buvuga ko amakuru...
29 June 2022 0

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye...

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye...
29 June 2022 0

Ingabo z’u Rwanda ziri gutenguhwa n’iza Mozambike mu rugamba rwo guhashya...

Urugamba rwo kurwanya ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado rukomeje...
29 June 2022 0