skol

Uburusiya bwihimuye bikomeye kuri Ukraine yagabye igitero kuri Putin

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Abayobozi ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Ukraine baravuga ubwirinzi bw’ibitero by’indege bwari mu kazi i Kyiv mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane kandi humvikanye uguturika kw’ibisasu mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo no ku Cyambu cya Odesa .

Impanda ziteguza ibitero zumvikanye mu turere two mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine harimo Dnipropetrovsk, Mykolaiv na Kherson.

Amakuru avuga ko ibitero byongeye kugabwa kuri Kyiv no mu yindi mijyi bibaye nyuma y’uko abantu 21 bapfiriye mu gitero cy’u Burusiya ku mujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jaazeera ivuga.

U Burusiya bukaba bwasezeranije "kwihorera" kubera icyo bwavuze ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku ngoro ya perezida (Kremlin) ndetse n’uko Ukraine yagerageje kwica Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyagize mu gitero cy’indege zitagira abaderevu.

Ati “Ntabwo dutera Putin cyangwa Moscou. Turwanira ku butaka bwacu. Turinze imidugudu n’imigi byacu. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa