skol
fortebet

Uburusiya bwihimuye kuri Ukraine bumisha imvura ya misile k’umurwa mukuru Kyiv

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya bwagabye ibitero bya misile kuri Ukraine, aho umuyobozi mukuru muri perezidansi yemeje ko umurwa mukuru wa Kyiv nawo wagabweho igitero.

Sponsored Ad

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zabanje guteguza igihugu cyose ibitero by’indege mu gihe ibitero bya misile by’u Burusiya byibasiye ibice bitandukanye harimo n’umurwa mukuru, Kyiv. Amerika ivuga ko Ingabo za Koreya ya Ruguru ziri kugira uruhare mu bikorwa byo kurwana iruhande rw’Ingabo z’u Burusiya.

Andriy Yermak kuri Telegram yagize ati: "[Perezida w’u Burusiya Vladimir] Putin arimo kugaba igitero cya misile kuri Kyiv."

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Ugushyingo 2024, zabanje kuburira ko misile nyinshi zinjiye mu kirere cy’igihugu zekerekeza i Kyiv.

Abatangabuhamya babwiye Reuters ko bumvise urusaku rw’iturika ry’ibisasu mu mujyi.

"Iturika ry’ibisasu mu mujyi. Ingabo zishinzwe kurinda ikirere ziri gukora. Mugume mu bwihisho!" ubu ni ubuyobozi bw’Umujyi wa Kyiv kuri Telegram.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko muri ibyo bitero harimo ibya misile zarashwe n’indege zifite ndetse na misile zo mu bwoko bwa ballistique.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko umubare munini w’abasirikare 10,000 ba Koreya ya Ruguru boherejwe mu Burusiya kugira ngo babufashe mu gutera Ukraine basanzwe bitabira imirwano mu Karere ka Kursk k’u Burusiya, aho Ingabo za Ukraine zafashe ibice bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa