Ubutasi bw’u Burusiya bwatabaye abanyamakuru 2 bazwi cyane bendaga kwicwa
Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko urukiko rwa Moscou rwatangiye gukurikirana abantu barindwi ku byaha bijyanye n’umugambi “ushingiye ku kwanga igihugu” wo kwica abanyamakuru babiri bakomeye b’Abarusiya .
Ku wa Gatandatu, urukiko rwategetse ifungwa ry’abana batanu bavutse hagati ya 2005 na 2006, n’abagabo babiri ruvuga ko bagize itsinda ryateguwe.
Nk’uko TASS ibitangaza, Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burusiya (FSB) rwaburijemo umugambi wo kwica Margarita Simonyan, umwanditsi mukuru w’urubuga rwa Russia Today, na Ksenia Sobchak, umunyamakuru uzwi cyane unakira ibiganiro kuri televiziyo.
Ibi biro ntaramakuru byavuze ko itsinda ry’Abanazi bashya ryiswe “Paragraph-88” ryakoze iperereza hafi y’ingo z’aba banyamakuru n’aho bakorera.
FSB yasohoye amashusho yerekana abantu benshi bakekwa batabwa muri yombi, ndetse bivugwa ko bafashe intwaro n’ibitabo bivuga ku banazi.
Ibiro ntaramakuru Interfax byasubiyemo FSB ivuga ko aba bafashwe bemeye ko biteguraga kugaba ibitero kuri abo bagore bombi mu izina rya Ukraine kandi ko basezeranijwe ko bazahabwa igihembo cy’amadolari 16,620 (miliyoni 1.5 y’Ama-Roubles).
Simonyan, ushyigikiye byimazeyo intambara y’u Burusiya muri Ukraine akaba n’umwe mu masura ya televiziyo ya Leta uzwi cyane, yashyize ubutumwa kuri Telegram ku byerekeye uyu mugambi, asaba inzego z’umutekano “gukomeza gukora”
Sobchak, undi muntu ukurikirwa n’abantu benshi ukunze kunenga Kremlin, yahanganye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2018. Ni umukobwa w’uwahoze ari umuyobozi wa Saint Petersburg, Anatoly Sobchak, wari nk’umwarimu wa Putin.
Umuyoboro we uzwi cyane wa YouTube ukunze kunenga abayobozi, kandi yavuye mu Burusiya inshuro nyinshi kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *