skol
fortebet

Ubutegetsi bwa RDC bwemeje ko Umujyi wa Bunagana wafashwe n’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bwemeje ko umujyi wa Bunagana wafashwe, ariko buvuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda.
Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.
Itangazo ry’ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko “nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw’abo bafasha, ingabo z’u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n’ubusugire (...)

Sponsored Ad

Ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bwemeje ko umujyi wa Bunagana wafashwe, ariko buvuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda.

Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

Itangazo ry’ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko “nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw’abo bafasha, ingabo z’u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n’ubusugire bw’ubutaka bwacu zifata umujyi wa Bunagana”.

Leta ya Kivu ya ruguru ivuga ko ibyo ari “intambara kuri DRC n’igisirikare cya DR Congo” kandi ikemeza ko “ibikenewe byose byateguwe” ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda mu mirwano.

Umuvugizi wungiije wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda mu byumweru bishize yabwiye BBC Gahuzamiryango ko "ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba DR Congo ubwayo".

Umutwe wa M23 watangaje ko gufata Bunagana bitari intego yawo, ko yawufashe mu rwego rwo “kwirinda ibitero” byo kubarasaho hakoreshejwe “imbunda zirasa kure ziri i Bunagana”.

Itangazo ry’uyu mutwe ryo kuwa mbere nijoro risaba Perezida Felix Tshisekedi “nanone gufata ubu buryo agafungura ibiganiro n’umutwe wacu” uvuga ko ibi “byahagarika intambara zitari ngombwa”.

Hagati aho, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Gen. Felix Kulaigye yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuwa mbere abasirikare 137 ba DR Congo n’abapolisi 37 bahungiye muri Uganda.

Kulaigye yemeje kandi ko umupaka w’ibi bihugu byombi wa Bunagana ugenzurwa na M23.

Abantu barenga 30,000 b’i Bunagana n’inkegero zayo bavuye mu byabo kubera iyi mirwano ikomeye yongeye kubura kuva kuwa gatandatu, muri bo harimo abahungiye muri Uganda.

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma kuwa mbere yabwiye BBC ko bifatanyije nabo, ati: “Mu minsi micye barataha.”

Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 muri 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira(10) 2013.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa