skol
Fortebet

Ubuyobozi bwa M23 bwahaye amashyi umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko bushyigikiye ibiganiro bigiye guhuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC, bunashimangira ko bwiteguye guhagarika intambara igihe bwemerewe gukomeza ibiganiro bya Nairobi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 kuri uyu wa kabiri riragira riti: “Ubuyobozi bwa M23 bushyigikiye uguhura kw’Abakuru b’Ibihugu byombi i Luanda muri gahunda yateguwe na Perezida w’Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço twizeye ko izatanga umusaruro mu gutanga ibisubizo ku mpungenge zacu z’amategeko.”

Uyu mutwe wakomeje wamagana ubufatanye bumaze gushinga imizi hagati y’Ingabo za Leta FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inyeshyamba za Mai-Mai, bashyize hamwe mu gukomeza kurenganya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kimwe n’Abanyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu.

M23 yamaganye nanone ubwicanyi, ihohoterwa, ishimutwa n’irindi vangura ry’uburyo bwose birimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimii rw’Ikinyarwanda ku butaka bwose bwa RDC, bikaba byaraturutse ku mvugo z’urwango zagiye zitangwa n’abayobozi bashinjaga u Rwanda kuba ari rwo rushyigikira uwo mutwe.

By’umwihariko hari abarimo kurenganywa muri RDC bitewe n’uko basa cyangwa ibitekerezo byabo, M23 ikaba isanga ibyo bidashobora kwihanganirwa mu gihe bidahagaritswe mu maguru mashya.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukaye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa RDC, watangaje ko kuri ubu ari wo urimo kugenzura umutekano w’uduce twa Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero nyuma yo kwirukana FARDC, FDLR na Mai Mai kuri ubwo butaka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine: Zelensky yaburiye abasirikare ba Russia bari ku ruganda rw’ingufu...

Perezida wa Ukraine yaburiye ko abasirikare b’Uburusiya abo ari bo bose...
14 August 2022 0

FBI yakuye inyandiko z’ibanga mu rugo rwa Trump iheruka gusaka

Urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika (FBI) rwafashe inyandiko z’ibanga...
13 August 2022 0

DR Congo: M23 iracecetse, indi mitwe yitwaje intwaro yongereye...

Nyuma y’iminsi ibiri gusa inyeshyamba z’umutwe CODECO zigabye igitero ku...
13 August 2022 0

Kenya: Akanama gashinzwe amatora kahakanye ibihuha bivugwa ku cyatindije...

Umutegetsi wo hejuru wo mu kanama k’amatora ka Kenya yavuze ko uburyo bwo...
13 August 2022 0

N’ayahe ’mayeri y’ikinyogote’ akoreshwa na Taiwan mu kwirinda ibibaraga...

Ubushinwa bukomeje imyitozo ikaze ya gisirikare mu buryo budasanzwe mu mazi...
13 August 2022 0

Abashinwa bashimuswe n’umutwe wa CODECO muri Ituri bari mu kaga...

Abaturage bo mu bushinywa bakorera muri Congo bashimutiwe mu bitero...
12 August 2022 0