skol
fortebet

Ubwongereza bwemeje ko burimo kohereza intwaro zo kurwana kuri Ukraine

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ngufi ndetse na misile zirasa imodoka z’ibifaru z’intambara kugira ngo yirwaneho, nyuma yuko Uburusiya bukusanyirije abasirikare bagera hafi ku 100,000 ku mupaka wayo, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ingabo.
Ben Wallace yabwiye abadepite ko itsinda ritoya ry’abasirikare b’Ubwongereza na ryo rizoherezwa muri Ukraine gutanga amahugurwa.
Yavuze ko hari "impamvu ifite ishingiro kandi iteye guhangayika" ko abasirikare (...)

Sponsored Ad

Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ngufi ndetse na misile zirasa imodoka z’ibifaru z’intambara kugira ngo yirwaneho, nyuma yuko Uburusiya bukusanyirije abasirikare bagera hafi ku 100,000 ku mupaka wayo, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ingabo.

Ben Wallace yabwiye abadepite ko itsinda ritoya ry’abasirikare b’Ubwongereza na ryo rizoherezwa muri Ukraine gutanga amahugurwa.

Yavuze ko hari "impamvu ifite ishingiro kandi iteye guhangayika" ko abasirikare b’Uburusiya bashobora gukoreshwa mu kugaba igitero.

Uburusiya buhakana ko nta gahunda n’imwe bufite yo kugaba igitero, bugashinja ibihugu by’i Burayi n’Amerika kubushotora.

Abasirikare b’Ubwongereza babarirwa muri za mirongo bari muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2015 mu gufasha guha amahugurwa abasirikare bayo, ndetse Ubwongereza bwaniyemeje gufasha mu kongera kubaka igisirikare kirwanira mu mazi cya Ukraine nyuma yuko Uburusiya buteye akarere k’umwigimbakirwa ka Crimea mu 2014.

Ariko Bwana Wallace yavuze ko Ubwongereza buzatanga ubufasha bw’inyongera mu by’umutekano kubera ko Uburusiya "burimo kurushaho kugira imyitwarire iteye inkeke".

Icyiciro cya mbere cy’intwaro zitaremereye zirasa ibifaru cyoherejwe ku wa mbere, nubwo Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza atasobanuye ubwoko bwazo.

Yabwiye abadepite ati: "Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurinda imipaka yayo kandi iyi mfashanyo nshya irushijeho kongera ubushobozi bwayo bwo kubikora".

"Reka mbisobanure neza: ubu bufasha ni ubw’ubushobozi bw’intwaro zirasa hafi kandi zo kwirwanaho; ntabwo ari intwaro zo kugaba igitero kandi nta nkeke ziteje ku Burusiya; ni izo gukoresha mu kwirwanaho".

’Twugarijwe n’igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine’

Yavuze ko hari "ibihano by’amahanga byiteguye gufatwa" mu gihe Uburusiya bwaba bukoze "igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubuza ituze" muri Ukraine.

Uyu Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza yavuze ko igitero kuri Ukraine cyafatwa nko "kwigarurira", "bishobora gutuma abantu benshi cyane bapfa ku mpande zose".

Yagize ati: "Turashaka kuba inshuti n’Abarusiya nkuko twamye turi inshuti mu myaka amagana. Kandi hari uburyo bwinshi dushobora kugirana umubano n’Uburusiya twese twungukiramo.

"Ndacyizeye ko diplomasi izaganza. Ni amahitamo ya Perezida Putin niba yahitamo diplomasi n’ibiganiro, cyangwa intambara n’ingaruka [zayo]".

Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yashimye icyemezo cy’Ubwongereza cyo kohereza intwaro n’abandi basirikare, ariko yabwiye BBC ko ikibazo nyamukuru ari uko Ukraine atari umunyamuryango wa OTAN/NATO.

Vadym Prystaiko yagize ati: "Twashakaga kuba muri NATO... twugarijwe n’igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine".

Imirwano hagati y’abashaka ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya bo mu burasirazuba bwa Ukraine, hamwe n’igisirikare cya Ukraine, yarakomeje kuva mu mwaka wa 2014, nubwo hari amasezerano y’agahenge atubahirizwa uko yakabaye.

Inzego z’ubutasi z’i Burayi n’Amerika hamwe n’iza Ukraine zavuze ko igitero gishobora kuba mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2022, nyuma yuko abasirikare b’Uburusiya bakusanyirijwe ku mupaka.

Hagati aho, Uburusiya bwashinje ibihugu byo mu muryango wa OTAN w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika "kurunda" intwaro muri Ukraine, buvuga ko Amerika irimo kwenyegeza ubushyamirane mu karere.

Buvuga ko icyo busaba cy’ingenzi ari uko OTAN ihagarika uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwagukira mu burasirazuba. Sergei Ryabkov, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, nyuma y’ibiganiro biherutse na OTAN yavuze ko ari "itegeko ridasubirwaho gutuma Ukraine itazaba na rimwe umunyamuryango wa OTAN".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa