skol
fortebet

Uganda : 9 bapfuye 21 baburirwa irengero mu kiyaga cya Albert

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Abantu icyenda ni bo bamaze kwemezwa ko bitabye Imana barohamye mu kiyaga cya Albert nyuma y’impanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016.
Usibye abitabye Imana, haracyari abandi 21 baburiwe irengero bagishakishwa.
Inkuru ya The Daily Monitor ivuga ko abarohamye ari abakinnyi n’abafana bari bagiye mu mukino w’umupira w’amaguru, bari baturutse mu Karere ka Buliisa bagiye mu ka Hoima.
Mbere y’uko barohama ngo bari barimo kuvuza ingoma, baririmba, bavuza amafilimbi nk’ikimenyetso (...)

Sponsored Ad

Abantu icyenda ni bo bamaze kwemezwa ko bitabye Imana barohamye mu kiyaga cya Albert nyuma y’impanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016.

Usibye abitabye Imana, haracyari abandi 21 baburiwe irengero bagishakishwa.

Inkuru ya The Daily Monitor ivuga ko abarohamye ari abakinnyi n’abafana bari bagiye mu mukino w’umupira w’amaguru, bari baturutse mu Karere ka Buliisa bagiye mu ka Hoima.

Mbere y’uko barohama ngo bari barimo kuvuza ingoma, baririmba, bavuza amafilimbi nk’ikimenyetso cy’ibyishimo byaje kubagwa nabi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko bimwe mu byaba byatumye ubu bwato burohama harimo kuba bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo, ndetse ko polisi ifite amakuru ko umusare ndetse na bamwe mu bagenzi bari basinze mbere y’uko batangira urugendo.

Ikindi ngo kuba nta n’umwe wari wambaye umwenda wagenewe abakorera ingendo mu mazi byaba mu byatumye ubutabazi butoroha.

Polisi yo yatangaje ko imirambo icyenda ari yo yamaze gukurwa mu mazi, naho abandi 21 bakaba baburiwe irengero.

Umugenzi wari mu bundi bwato wanabonye iyi mpanuka iba yavuze ko mu bantu bagera kuri 45 bari baburimo abagera kuri 15 bonyine baba ari bo babashije kurokoka.

Abaturage bari bakurikiranye uko ubutabazi burimo gukorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa