skol

Uganda: Abantu 55 barimo n’abapolisi baguye mu mvururu

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Abantu bagera kuri 55 barimo abapolisi 14 nibo bivugwa ko baguye mu mirwano yabereye i Kasese mu gace ka Rwenzori muri Uganda.
Ku wa Gatandatu mu masaha y’igicamunsi nibwo hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu, ndetse imirwano yakomeje kugeza mu gicuku ubwo inzego z’umutekano zakurikiranaga abakekwaho guteza imvururu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix Kaweesi, yemeje ko abapolisi 14 baguye muri iriya mirwano mu gihe abandi 41 ari abari (…)

Abantu bagera kuri 55 barimo abapolisi 14 nibo bivugwa ko baguye mu mirwano yabereye i Kasese mu gace ka Rwenzori muri Uganda.

Ku wa Gatandatu mu masaha y’igicamunsi nibwo hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu, ndetse imirwano yakomeje kugeza mu gicuku ubwo inzego z’umutekano zakurikiranaga abakekwaho guteza imvururu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix Kaweesi, yemeje ko abapolisi 14 baguye muri iriya mirwano mu gihe abandi 41 ari abari bahanganye nayo n’aho abasirikare babiri ba leta barakomereka.

Yakomeje avuga ko biriya bitero bishobora kuba bifitanye isano na politiki kandi ko hari abantu 15 bakekwaho kubiyobora bamaze gutabwa muri yombi.

Daily Monitor ivuga ko iyi mirwano yatangiye ku wa Kane, ubwo abapolisi n’ingabo za leta bagabaga igitero ku nkambi ikorerwamo imyitozo mu karere ka Kabarole bakica abantu umunani.

Iyi mirwano ngo yaje kongera kubura ubwo kuri uyu wa Gatandatu polisi yataga muri yombi umwamikazi wa Rwenzururu, Agnes Ithungu Nyabahole kugira ngo ahatwe ibibazo.

Nyuma ariko yaje kurekurwa akomeze urugendo rwerekeza mu Mujyi wa Kampala.

Abahoze mu gisirikare cya leta, UPDF bari mu bakekwaho kubarizwa mu itsinda ryateguye iyi mirwano.

Imodoka ya Polisi yatwikiwe muri izi mvururu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa