skol
fortebet

Uganda: Abapolisi barashe umukobwa w’imyaka 12 biregura ko isasu ryayobye

Yanditswe: Monday 28, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 12 yarashwe n’abapolisi mu karere ka Butaleja, mu burasirazuba bwa Uganda. Esther Nemwa, umukobwa wa Fred Mulesa yarashwe ku cyumweru mu mudugudu wa Namuselu ubwo yaguraga chappati , abapolisi bashimangira ko ari isasu ryayobye.

Sponsored Ad

Se wabo wa nyakwigendera, Tony Wasaba, avuga ko bagiye bumva ibintu nk’ibi byo kuba abapolisi bishyira hejuru ndetse n’uburangare avuga ko kandi bibabaje kubona ubu bigeze mu muryango wabo.

Komiseri w’akarere ka Butaleja, Stanley Bayoole yavuze ko iraswa ryatewe n’abacuruzi batujuje ibyangombwa kandi batagendera kumabwiriza, barimo bakora mu masaha ya saa moya z’amasaha yo gutaha. Avuga ko abaturage batagira ingano bateye abapolisi amabuye bituma bafungura umuriro.

Yagize ati’"Nibyo,habayeho kurasa ariko mu by’ukuri byari isasu ryayobye ryatewe n’abapolisi bari bagiye gutuma abantu kubahiriza amasaha yo gutahiraho. Bagiye kubwira abantu ngo batahe abantu batangira guhohotera no gutera amabuye abapolisi.Umupolisi yashakaga wenda kurasa muri ikirere, kubwimpanuka, isasu ryayobye ryagiye gufata umukobwa wapfiriye aho nundi wakomeretse. Umupolisi, tuzamushinja ibihano biremereye ariko kandi turashaka guhamagarira abantu kubahiriza amabwiriza kuko ntabwo aribwo bwa mbere babikora barimo kwibasira abapolisi .

Moses Mugwe, umuyobozi wa polisi mu karere ka Bukedi y’amajyepfo yatangaje ko umupolisi warashe uyu mwangavu ari Anthony Ocaya, avuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibikorwa by’uburangare mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagaragaje ko bimaze kumenyerwa ko abantu bo muri ako karere bagaba igitero ku bapolisi bari ku kazi, avuga ko ibyabaye mu nama njyanama y’umujyi wa Busolwe aho abaturage bateye umupolisi washyiraga mu bikorwa amabwiriza ya perezida kuri Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa