Uganda:Abaturage bakwiye kuba maso bari mu kivunge kubera ibitero by’ibyihebe
Yanditswe: Friday 08, Sep 2023
Perezida Yoweri Museveni yasabye abaturage b’Igihugu cye kuba maso cyane kuko ngo bugarijwe n’ibyihebe bishaka kubivugana .
Umukuru w’Igihugu yategetse ko Abasura Uganda bose bagomba kujya basakwa mu bushishozi bukomeye mbere y’uko binjira mu Gihugu ,cyane aba bagiye mu biterane by’amasengesho no mu byanya by’imyidagaduro itandukanye.
Ni impuruza yatanzwe binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 4 ku mugoroba, aho Perezida Museveni yasabye abaturage kwirinda kandi bagatanga ku gihe amakuru y’icyo bakeka cyangwa uwo bakeka wese igihe bari mu nsengero cyangwa mu misigiti bakamenyesha Polisi y’Igihugu.
Ati” Nti mukemerere uwo ariwe wese mutazi kwinjira mu rusengero rwanyu cyangwa Umusigiti. Nta mubisha ukwiye kubinjirana mu nsengero . mukwiye ku mubaza, mu kamwitaza ndetse mu kamutanga no kuri Polisi”
“ku bijyanye na Hoteli n’inzu z’Amacumbi , ni mwite ku kumenya neza uwaje gucumbika. Kandi mwizere neza ko yaberetse ibyangombwa bye birimo Irangamuntu ifite ifoto imugaragaza neza”
Perezida Museveni kandi yasabye abaturage kwitonda cyane kuko ibyihebe biri kubatera bifite aho bihuriye n’inyeshyamba za ADF zisanzwe zirwanya igihugu cya Uganda. Icyakora ngo abashinzwe umutekano bakomeje kubahiga bukware.
Uganda yakajije umutekano cyane nyuma y’ibitero by’abarwanyi ba ADF
Ubutumwa bwa Perezida Museveni ku baturage be buje nyuma y’aho Polise ivumburiye igakapu kirimo Bomb yatezwe iruhande rw’Urusengero mu murwa mukuru wa Kampala ku cyumweru gishize, byakurikiwe n’ibindi biturika bigera kuri 5 byavumbuwe ku munsi ukurikiyeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *