skol
fortebet

Uganda: Gen Muhoozi Kainerugaba ntabwo yasezeye mu gisirikare - Umuvugizi

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ntabwo yasezeye mu gisirikare nubwo bwose we yabitangaje ku mbunga nkoranyambaga, nk’uko umuvugizi w’igisirikare abivuga.
Uyu muvugizi Brig Gen Felix Kulaigye yavuze ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, akiri umusirikare kandi atanigeze yandika asaba gusezera.
Gen Kainerugaba, bikekwa cyane ko ashaka kuzasimbura se, kuwa kabiri yatangaje kuri Twitter ko yasezeye mu gisirikare nyuma y’imyaka 28 agikorera.
Ibyo (...)

Ibyo yatangaje byavuzweho cyane n’abashima ibyo yakoze mu gisirikare abandi bavuga ko yaba agiye gutangira urugendo rwa politiki nk’uko bimaze iminsi binugwanugwa.

Nyuma y’amasaha atangaje ibyo, video ye ari kumwe n’inshuti ye, umunyamakuru Andrew Mwenda, yaratangajwe. Muri yo, Kainerugaba yavugaga ko azava mu gisirikare mu myaka umunani.

Mwenda avuga ko ubutumwa bwo kuva mu gisirikare bwari ikosa ryakozwe n’abakoresha konti z’imbuga ze nkoranyambaga.

Nubwo hariho uko guhakana, abanya-Uganda benshi bakomeje kwemeza ko Gen Kainerugaba ari kuva mu gisirikare kugira ngo ategurwe gusimbura se mu matora ataha ateganyijwe mu 2026.

Ntabwo ari ubwa mbere Gen Kainerugaba atangaje ubutumwa bugatera ’icyo ni iki’ kuri Twitter, avuga ku gisirikare cyangwa kuri we bwite nk’umuhungu wa perezida.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa