skol
fortebet

Uganda: Igisasu cyaturikirijwe muri Bar-Resto abantu babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 24, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo wa gatandatu, abapolisi ba Uganda bavuze ko umuntu umwe yapfuye abandi barindwi bakomerekera mu "guturika gukomeye" kwabereye muri resitora iri mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kampala.

Sponsored Ad

Cyaturitse ku wa gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili z’ijoro (20h) mu Rwanda no mu Burundi, mu kabari kanacuruza ibiryo ko mu gice ahanini gituwemo n’abantu.

Polisi yavuze ko abashinzwe iperereza barimo gukora cyane kugira ngo bamenye "ukuri" ku iturika ry’icyo gisasu.

Ku cyumweru, Perezida Yoweri Museveni yamaganye ituritswa ry’iki gisasu avuga ko ari "igikorwa cy’iterabwoba."

Museveni yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: "Birasa nkaho ari ibikorwa by’iterabwoba ariko tuzafata ababikora." Abashinzwe umutekano ntibaragira icyo bavuga ku wo bakeka ko ari nyirabayazana w’icyo gisasu.

Yavuze ko iki gisasu cyaturikiye mu murwa mukuru cyahitanye umuntu umwe, nubwo komiseri mukuru wa polisi muri Uganda, Asan Kasingye, yatangaje ku wa gatandatu ko abantu babiri aribo bishwe.

Museveni yagize ati: "Amakuru mfite ni uko abantu 3 baje bagasiga igipfunyika muri kaveera [ishashi] cyaje guturika nyuma, cyica umuntu 1 gikomeretsa abandi 5.

"Abaturage ntibakwiye kugira ubwoba, tuzatsinda ubu bugizi bwa nabi nkuko twatsinze ubundi bugizi bwa nabi bwose bwakozwe n’ababisha batubaha ubuzima".

Televiziyo NTV yatangaje ko byibuze abantu barindwi bakomeretse.

Perezida Museveni yavuze ko amakuru yahawe ari uko abantu 3 baje muri iyi resitora bahasiga agapfunyika ka pulasitike nyuma kaje guturika.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko igisasu cyaturikiye muri resitora yitwa Digida Pork Joint. Amavidewo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ubwoba n’urujijo rwaterwaga n’amatara ya polisi y’ubururu.

Kampala yagabweho igitero gikomeye n’umutwe wa Al Shabaab yo muri Somaliya mu 2010 ihitana abantu basaga 70 barimo kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Uyu mutwe wavuze ko wibasiye Uganda nk’igihano cy’uko yohereje ingabo muri Somalia.

Ubusanzwe utubari twahagaritswe gukora muri Uganda nk’ingamba yo kurwanya Covid-19, ariko tumwe turacyakira abakiliya mu ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa