skol

Uganda:Igisirikare kishe benshi mu bahitanye ba mukerarugendo muri Pariki

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Abaterabwoba bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ba mukerarugendo b’abanyamahanga babiri n’umushoferi wabo w’Umugande ubwo bari muri Pariki yitiriwe Elisabeth muri Uganda bishwe.

Ibi byabaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize, ubwo ba mukerarugendo babiri, ukomoka mu Bwongereza n’undi ukomoka muri Afurika y’Epfo, hamwe n’uwari ubayoboye w’Umugande, bicwaga n’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka bari barimo hafi ya Queen Elisabeth National Park.

Mu butumwa yatambukije mu gitondo cyo kuwa Gatatu, Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col. Deo Akiiki, yagize ati " Bamwe mu baterabwoba ba ADF.. UPDF yari imaze igihe ikurikirana kuva igitero kuri ba mukerarugendo cyaba amahrerezo babonetse kandi abenshi muri bo bishwe mu ijoro ryakeye ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward.... mu Karere ka Kasese,"

Nk’uko Col AKiiki abitangaza, ngo abo baterabwoba bishwe nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyari kiyobowe n’abashinzwe ubutasi.

Benshi muri bo bapfiriye mu muriro uhuriweho w’Abamarine ba UPDF, special forces, n’amatsinda ya brigade za 222 na 301 z’ingabo zirwanira ku butaka mu gikorwa cyari cyapanzwe neza cya ninjoro,"

Uyu muvugizi wa UPDF nk’uko tubikesha Chimpreports, yakomeje avuga ko abishwe ari bamwe mu bagize uruhare mu gitero cyahitanye ba mukerarugendo, ariko ko igikorwa gikomeje cyo gushakisha no kurangiza abagize ako gatsiko ka ADF bose bakoze ubwo bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa