skol

Uganda: Ikindi gisasu cyaturikiye muri Bisi yerekezaga hanze ya Kampala

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2021

Igipolisi cya Uganda kirimo gukora iperereza ku gisasu cyaturikiye muri bisi ndende cyahitanye umuntu umwe ku wa mbere, kikaba ari icya kabiri cyahitanye abantu mu masaha atarenze 48 muri iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba.

Bisi yavaga mu murwa mukuru, Kampala, yerekeza mu burengerazuba bwa Uganda.

Icyateye icyo gisasu nticyamenyekanye. Polisi yavuze mu itangazo yashyize hanze ko bohereje impuguke mu bisasu aho byabereye muri Uganda rwagati.

Ku ikubitiro, abapolisi bari bavuze ko abantu babiri bari muri bisi bishwe ariko nyuma bavuga ko habaye urupfu rumwe, badasobanuye uku kwisubiraho.

Ntibigeze bavuga abakomeretse, ariko Croix-Rouge yohereje ambilansi, yavuze ko byibuze umuntu umwe yakomeretse ku kuguru.

Ku wa gatandatu, igisasu cyaturikiye muri Restora mu nkengero za Kampala zibamo abantu benshi. Umutwe wa Leta ya Kisilamu [IS] wavuze ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko iturika ryo ku wa gatandatu ari igikorwa cy’iterabwoba.

Museveni yavuze ko abantu batatu binjiye mu resitora aho inyama z’ingurube zicururizwa bagasiga umufuka wa pulasitike urimo ibintu byaje guturika. Polisi ntacyo yatangaje ku bafashwe.

Muri uku kwezi guverinoma y’Ubwongereza yavuguruyegahunda z’ingendo zerekeza muri Uganda ivuga ko intagondwa "zishobora kugerageza kugaba ibitero."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF...

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko...
4 December 2021 0

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu...

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana...
2 December 2021 0

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo...

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo...
2 December 2021 0

Ethiopia:Ingabo za Leta zambuye Inyeshyamba umujyi w’umurage w’isi wa...

Ingabo za leta ya Ethiopia zisubije umujyi ndangamateka wa Lalibela wari...
2 December 2021 0

RDC yemeje ko ingabo za Uganda ziri ku butaka bwayo guhangana na...

Igisirikare cya DR Congo cyemeje ko kiri gufashwa n’icya Uganda mu bitero ku...
1 December 2021 0

Uganda: Uwacuruje insenene mu ndege ya Uganda Airlines n’uwamufotoye batawe...

Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe...
30 November 2021 0