skol
fortebet

Uganda: Imbuga nkoranyambaga zigiye gutangira kugenzurwa

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Frank Tumwebaze, Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga wa Uganda yatangaje ko Leta yafashe icyemezo cyo kugenzura imbuga nkoranyambaga bitewe n’ubutumwa butari bwiza buhatangirwa.
Ku Cyumweru, ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga w’itumanaho ku nshuro ya 51, Minisitiri Tumwebaze yagarutse ku ikoreshwa ry’imbuga nka Facebook, Whatsapp na Twitter aho usanga hacicikana ubutumwa budakwiye. Yavuze ko bagomba kujya batoranya ibikwiye gutangazwa kuri izi mbuga.
Yagize ati “Mu bindi bihugu (...)

Yagize ati “Mu bindi bihugu nk’Ubwongereza, ibitangazwa ku mbuga bibanza gutoranywa ariko hano muri Uganda ntiturabigeraho. Gusa, twifuza kuba aba-ambasaderi mu itumanaho ryacu.”

Tumwebaze yavuze ko hari benshi bakoresha izi mbuga mu bikorwa by’iterabwoba ndetseaboneraho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga gutanga ubutumwa bwubaka igihugu.

Akomeza, minisitiri yasabye Abagande kwihutira kawandaikisha simukadi zabo bitarenze kuwa 30 Kanama 2017; kandi ngo utazabikora mbere y’iyo tariki ntibizaba bigikunze.

Minisitiri yagarutse ku bakoresha facebook bakwirakwiza amashusho na filime z’urukozasoni.

Hanagarutswe kandi kuri bamwe bakoresha facebook mu mazina y’abandi bakaka abaturage amafaranga bitwaje iryo zina ngo bagiye gufasha abatishoboye.

Bishopu Muhirwa yagize ati “Hari umuntu wiyise izina ryanjye kuri facebook noneho atangira kwaka abaturage amafaranga yitwaje iryo zina avuga ko ari ayo gufasha abababaye. Ibi sibyo rwose. Leta ikwiye kudufasha kubikurikirana.”

Kubijyanye n’Umunsi mpuzamahanga w’itumanaho, Papa Francis yasabye abakoresha itangazamakuru kugira intego zihamye no gufasha ibihugu byabo mu kwamamaza inkuru nziza aho gukwirakwiza ibitagirira abantu umumaro.

Uyu munsi washyizweho bwa mbere na Papa Paul VI mu mwaka wa 1967 nk’umunsi ngarukamwaka hagambiriwe gukangurira itangazamakuru ryandika, rivuga, irikoresha amashusho n’amafoto ndetse n’imbuga za interineti kwemera gusakaza ijambo ry’Imana.

Uyu mwaka insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Icyizere cy’itumanaho mu gihe cyacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa