skol

Uganda: Impanuka y’ubwato yaroshye abantu 13 mu ruzi rwa Nil

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu 13 barohamye mu mugezi wa Nil bari mu bwato, harokokamo bane gusa.

Iyi mpanuka yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 10 Nyakanga 2023.

Polisi ivuga ko mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga, abakozi mu bo mu mushinga wo gukora amavuta y’amamesa muri Maruzi bagiye gushaka akazi mu Karere ka Masindi, kuko batari bagahembwe n’Abahinde bakoreraga.

Ngo bageze ku mazi basanze ubwato bunini butarimo gukora bahitamo gufata ubwato butoya ngo bambuke bagere i Masindi ku cyambu.

Polisi yakomeje iti "Ku bw’ibyago ubwo bwato buto bwararohamye abantu cumi na batatu bose bagwa mu mazi, harokokamo bane gusa."

Abarokotse bahise bajyanwa mu bitaro. Polisi yasabye abaturage kwirinda gukora ingendo zigoranye bajya gushaka akazi kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa