skol
fortebet

Uganda: Indege yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indege yari itwaye ba mukerarugendo muri Uganda, yahanukiye muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth irangirika bikomeye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Iyi ndege yakoze impanuka kuri uyu wa Gatandatu ahitwa Mweya Airstrip muri Queen Elizabeth Park nyuma yo kugerageza kugwa inshuro enye ose byanga.
Iyi ndege ya BAR Aviation Uganda yagerageje guparika kuri airstripziriya inshuro zose ariko ikomwa mu nkokora nuko aho hantu hari inyamaswa.
Iyi ndege yagerageje guparika (...)

Iyi ndege yagerageje guparika ku nshuro ya 5 ariko biyibera akaga gakomeye ihita ikora impanuka.

Abagenzi bane ni bo bari muri iyo ndege nk’uko inkuru Chimpreports ibivuga,bavuyemo nta n’umwe ukomeretse nk’uko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatanze amakuru.

Byavugwaga ko umupilote witwa Ashaba Faridah yari mu batwaye iyi ndege ariko yabihakanye kuri Twitter gusa avuga ko yishimira ko abari bayirimo nta wagize icyo aba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa