skol
fortebet

Uganda: Inkuba yasanze impunzi zari mu nkambi zisenga yica 14

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangaje ko inkuba yakubise impunzi 14 mu nkambi ya Palabek iri mu Majyaruguru y’iki gihugu aho zari zagiye gusenga mu materaniro yo ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko abahitanywe n’inkuba bari bagiye gusenga mu gihe abandi 34 bakomerekejwe nayo.

Bamwe mu bakambitse aho ngaho bavuze ko abahitanywe ari abana mu gihe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yabwiye BBC ko umwe muri bo yari afite imyaka 21 y’amavuko ariko ntiyigeze atangaza imyaka y’abandi basigaye.

Inkambi ya Palabek iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba, akaba ari agace gakunze kwibasirwa n’imvura yiganjemo inkuba.

Mu myaka ine ishize inkuba yahitanye abana 10 bakinaga umupira w’amaguru mu mujyi wa Arua wo muri iyi Ntara.

Inkambi ya Palabek irimo impunzi zirenga 80.000, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, abenshi muri bo bakaba baturuka bihugu by’Abaturanyi bya Uganda birimo na Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa