skol
fortebet

Uganda: Minisitiri Sam Engola yarasiwe iwe murugo arapfa

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubu bwicanyi bwabereye ku muhanda mu gace ka Kyanja mu murwa mukuru Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Sam Engola wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umurimo n’imiturire, yarashwe mu cyico n’umusirikare wa UPDF wari umurinzi we.
Minisitiri Engola wari ufite imyaka 65 y’amavuko, yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ntihari hamenyekanye icyihishe inyuma y’iraswa rye.
Urupfu rwe rwemejwe na Latiff Ssebagala Sengendo (...)

Sponsored Ad

Ubu bwicanyi bwabereye ku muhanda mu gace ka Kyanja mu murwa mukuru Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Sam Engola wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umurimo n’imiturire, yarashwe mu cyico n’umusirikare wa UPDF wari umurinzi we.

Minisitiri Engola wari ufite imyaka 65 y’amavuko, yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntihari hamenyekanye icyihishe inyuma y’iraswa rye.

Urupfu rwe rwemejwe na Latiff Ssebagala Sengendo wahoze ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akaba yari aturanye na nyakwigendera.

Yagize ati: "Umuturanyi wanjye, Hon. Sam Engola yarashwe arapfa", gusa ntiyagira amakuru arambuye atanga kuri iri raswa.

Amakuru avuga ko umusirikare warashe uriya Muminisitiri wari unasanzwe ari umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo kumwica yabanje kurasa mu kirere, mbere y’uko na we yirasa mu cyico.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa