skol
fortebet

Uganda yamuritse igifaru cy’intambara yikoreye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Twitter amafoto avuga ko ari ay’imodoka y’umutamenwa y’intambara ya mbere ikorewe muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Yavuze ko iyo modoka "yaherewe iforoma yose inakorerwa muri Uganda", ariko ntiyavuze ibiyiranga mu mikorere yayo n’igiciro cyayo.

Iyo modoka yabatijwe ’Chui’ - ijambo ry’Igiswayile rivuga ’Ingwe’ - yakozwe bisabwe na se akaba na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Mu mwaka ushize, igisirikare cya Uganda cyagize uruhare mu bikorwa byibasiye abigaragambyaga mu murwa mukuru Kampala, nyuma yuko Bobi Wine wiyamamarizaga kuba Perezida atawe muri yombi.

Abategetsi bashyigikiye ikoreshwa ry’amasasu nyamasasu, bavuga ko polisi n’igisirikare bari bahanganye n’imidugararo mu gihugu.

Perezida Museveni yatangaje ko yishimiye kiriya gikorwa gihambaye kigezweho n’Igisirikare cy’Igihugu cye kuko ubusanzwe Uganda itakaza amafaranga menshi igura imodoka hanze.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Uganda ikoresha arenga Miliyoni 550 $ buri mwaka yo kugura imodoka mu Buyapani no mu Burayi. Amafaranga yose tuba twakuye mu bucuruzi bw’Ikawa agera muri Miliyoni 500 $ akisubirira mu i Burayi mu gutumiza imodoka. Ibi bigomba guhagarara.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa